RFL
Kigali

Serge Iyamuremye yatangiye imyiteguro y'igitaramo gikomeye azakora umwaka utaha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/12/2017 20:33
1


Umuhanzi Serge Iyamuremye wamenyekanye mu ndirimbo 'Arampagije' n'izindi zinyuranye, yatangiye imyiteguro y'igitaramo gikomeye azakora muri 2018 mu kwezi kwa Gatanu. Serge agiye gukora igitaramo nyuma y'imyaka ibiri yari amaze adakorera igitaramo mu Rwanda.



Serge Iyamuremye ni umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba akunzwe mu ndirimbo; Arampagije, Amashimwe,Nta wundi nambaza,Nzaririmba Hoziana n'izindi. Serge Iyamuremye amaze iminsi yiga umuziki muri Afrika y'Epfo ndetse avuga ko hari amaze kunguka bizamufasha mu muziki na cyane ko intego ari ukuwukora mu buryo bw'umwuga.

Aganira na Inyarwanda.com, Serge Iyamuremye yavuze ko muri 2018 mu kwezi kwa Gatanu ateganya gukora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, igitaramo avuga ko kizahembukiramo imitima ya benshi bazakitabira kuko kizarangwa n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana. Kugeza ubu ariko ntabwo Serge aratangaza itariki y'iki gitaramo kimwe n'abahanzi bazafatanya ndetse n'aho kizabera. Aganira na Inyarwanda.com, Serge yagize ati:

Ni concert izaba igamije kuramya Imana mu mwuka umwe, ikindi izaba igamije kugira ngo abantu baramye Imana mu mwuka umwe kandi mu rukundo kuko muri ubwo bwami bwo kuramya Imana n'umutima w'urukundo hari ibirangaza byinshi harimo kudahuza ndetse n'ibindi bihurira mu kuramya Imana nta kindi kiba cyuzuye umutima w'umuntu keretse umunezero. Buriya igihe cy'Imana iyo kigeze urabyumva ni yo mpamvu nanjye nahise nsanga ko bikwiriye ko hari igikorwa nari ntegereje igihe kirekire ariko Imana yemeye ko nongera gutanga nanone ibindimo byose nkuko yabimpaye. 

Serge Iyamuremye agiye gukora iki gitaramo nyuma y'iminsi micye akoze igitaramo yise ‘International Live concert’ cyabereye Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique tariki 30/07/2017. Ni igitaramo yari yatumiyemo Israel Mbonyi ndetse na Adrien Misigaro uba muri Amerika. Muri iki gitaramo, Serge Iyamuremye yamuritse iyerekwa yagize rya 'Rwandan Praise', igitaramo gikomeye kiri ku rwego mpuzamahanga azajya akora akagihurizamo abaramyi bo mu Rwanda n’abo hanze bagahurira mu mugoroba wo kuramya Imana, kikazajya kiba rimwe mu mwaka. 

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye witegura gukora igitaramo gikomeye

REBA HANO 'AMASHIMWE' YA SERGE IYAMUREMYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ben6 years ago
    Komereza aho mukozi w’Imana. Turagushyigiikiye!!Imana ikomeze ikwagure.





Inyarwanda BACKGROUND