RFL
Kigali

BASKETBALL: Espoir BBC yaguze abakinnyi babiri mbere yo kwakira UGB kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/12/2017 12:39
0


BASKETBALL: Espoir BBC yaguze abakinnyi babiri mbere yo kwakira UGB kuri uyu wa Gatanu tariki 15/12/2017.



Espoir BBC iheruka gutsindwa na Patriots BBC amanota 82-69 iraba ifite akazi katoroshye ko guhura na UGB ifite imbaraga yakuye ku ntsinzi baheruka kwigarurira IPRC Kigali BBC bakayitsinda amanota 78-74. Gusa, nyuma yo kubura kapiteni wayo Nshyaka Olivier n’abakinnyi bayifashaga nka Iyakaremye Emmanuel na Nshobozwabyosenumukiza, Espoir BBC yaje kugenda yiyubaka mu buryo bwatumye izana Kubanatubane Philippe wakiniraga IPRC Kigali BBC, Shayaka Severin nawe wavuye muri IPRC Kigali BBC ari nako kuzana Habineza Shaffy wakiniraga CSK BBC itari muri shampiyona.

Abandi baje ni Iradukunda Olivier wavuye muri IPRC South BBC, Turatsinze Olivier na Shema Eric bakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 cyo kimwe na Berirembo Eric. Ntwali Kevin wavuye muri APR BBC nawe yaraje yongerwa mu bandi bakinnyi bakiri bato bakeneye kugumana izina rya Espoir BBC. Nyuma iyi kipe y’i Nyamirambo yabonye ko ubwugarizi bwayo budakomeye ni ko kuzana Gatoto Regis wakiniraga REG cyo kimwe na Bagabo Phenias bakinanaga. Nyuma yuko Espoir BBC izaba imaze kwakira UGB, IPRC Kigali BBC iheruka gutakaza umukino izaba yisobanura na Patriots BBC saa mbili z’umugoroba (20h00’).

Basketball ni umukino usaba imbaraga n'amayeri

REG BBC na APR BBC nta mikino bafite kuri uyu wa Gatanu

ugb

UGB baracyafite morale bakuye muri IPRC Kigali BBC

Wari umukino utoroshye IPRC Kigali BBC yafashwagamo no kuba ifite abakinnyi barebare

IPRC Kigali BBC (Umuhondo) irasabwa kwitwararika kuri Patriots BBC

Dore uko imikino iteganyijwe:

-Espoir BBC vs UGB (Petit Stade Remera, 18h00’)

-IPRC Kigali BBC vs Patriots BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND