RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi wahariwe kwita ku nkende : bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/12/2017 10:18
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 50 mu byumweru bigize umwaka tariki 14 ukuboza, ukaba ari umunsi wa 348 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 17 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1819: Leta ya Alabama yabaye leta ya 22 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1939: Igihugu cy’abasoviyeti cyirukanwe mu muryango wahuzaga ibihugu (SDN) kubera gutera igihugu cya Finland.

1946: Inama rusange y’umuryango w’abibumbye yasinye itegeko rishyira ibiro bikuru by’uyu muryango mu mujyi w New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1955: Ibihugu bya Albania, Autriche, BulgariaCambodia, Finland, Hungary, Ireland, Ubutaliyani, JordanLaosLibyaNepal, Portugal, Romania, Espagne na Sri Lanka byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1961: Igihugu cya Tanzania cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1999: Imvura idasanzwe yaguye mu mujyi wa Vargas mu gihugu cya Venezuela, iteza imyuzure yaguyemo abantu basaga ibihumbi 10, isenya ingo nyinshi n’ibikorwa remezo birangirika bikomeye.

2004: Ikiraro cya Millau Viaduct, kikaaba aricyo kiraro kirekire cyane ku isi cyarafunguwe ku mugaragaro.

2008: Umunyamakuru w’umunya Iraq Muntadhar al-Zaidi yateye inkweto perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika George W. Bush, igihe yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Baghdad.

Abantu bavutse uyu munsi:

1947: Dilma Rousseff, perezida wa 36 wa Brazil yabonye izuba.

1963: Greg Abbott, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1963: Cynthia Gibb, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1969: Arthur Numan, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1972: Miranda Hart, umukinnyikazi wa filime zisekeje w’umwongereza nibwo yavutse.

1976: Santiago Ezquerro, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1977: Fally Ipupa, umuririmbyi wo muri repubulika iharanira demokarasi ya kongo nibwo yavutse

1979: Jean-Alain Boumsong, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1979: Michael Owen, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yabonye izuba.

1980: Didier Zokora, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakote d’ivoire nibwo yavutse.

1981: Liam Lawrence, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ireland yabonye izuba.

1982: Steve Sidwell, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1982: Anthony Way, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1984Chris Brunt, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ireland nibwo yavutse.

1988: Vanessa Hudgens, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

1989: Pedro Roberto Silva Botelho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1799George Washington, perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse ku myaka 67 y’amavuko.

1902: Julia Grant, umugore wa Ulysses S. Grant (perezida wa 19 wa Leta zunze ubumwe za Amerika), yitabye Imana, ku myaka 76 y’amavuko.

2006: Ahmet Ertegun, umunyamuziki w’umunyamerika ukomoka muri Turkey akaba ariwe washinze inzu itunganya umuziki ikomeye ku isi ya Atlantic Records yitabye Imana, ku myaka 83 y’amavuko.

2006: Mike Evans, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 57 y’amavuko.

2010: Dale Roberts, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yitabye Imana ku myaka 24 y’amavuko.

Iminsi yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wahariwe kwita ku nkende (Monkey Day).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND