RFL
Kigali

Abakinnyi b'ikinamico Umurage basusurukije abaturage b'i Kigoma muri Nyanza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/12/2017 15:35
2


Nyuma yo kuva mu turere dutandukanye basusurutsa abaturage baho ari nako babigisha kuboneza urubyaro,kuri ubu abakinnyi b'ikinamico Umurage bakubutse mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma.



Abakinnyi b’iyi kinamico bataramanye n’abaturage bo mu murenge wa Kigoma, benshi barizihirwa, na cyane ko ari ubwa mbere bari babonye aba bakinnyi kuko bajyaga babumva kuri radiyo. Aba bakinnyi bakanguriye abaturage kuboneza urubyaro, kurengera uburenganzira bw’abana, kwirinda imirire mibi,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Hatanzwe kandi ibihembo ku bantu babaga basubije neza ibibazo byabajijwe n'aba bakinnyi b'ikinamico 'Umurage'. 

Umurage

Ikinamico Umurage kuri ubu ikunzwe na benshi na cyane ko ifite bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda, aho twavugamo: Niyitegeka Gratien (Seburikoko) ukina muri iyi kinamico yitwa Yabesi,Ben Nganji (Inkirigito) n'abandi benshi. Muri iyi minsi aba bakinnyi bari kuzenguruka igihugu,bagasusurutsa abaturage bakabakangurira kuboneza urubyaro n’izindi gahunda Leta ishyize imbere.

Iyi kinamico yatangijwe na UmC (Umurage Communication Development) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuzima,UNICEF na Population Media Centre (PMC). Kuri ubu iyi kinamico itambuka ku maradiyo ayandukanye ya hano mu Rwanda ndetse ushobora no gukurikirana ibice byayo kuri Youtube unyuze kuri Channel ya Inyarwanda Tv.

REBA AMAFOTO

Umurage

Abakinnyi b'ikinamico Umurage imbere y'abaturage b'i Kigoma

Umurage

UmurageUmurageUmurage

Abasubije neza ibibazo babajijwe bahawe ibihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amanda6 years ago
    Buriya nkunda uwitwa Jessica cyane mu murage!muzamutuzanire hano Rubavu!akina neza kandi arigisha urubyiruko rwinshi ruzamwumvireho!
  • Semwaga Innocent6 years ago
    Ikinamico Umurage turayumva cyane!ni abaganga baje gukinira abaturaage ino mu byimana baratwizihira turifuzakubabona kuri terevisiyo





Inyarwanda BACKGROUND