RFL
Kigali

Kapusine, ururabo rwifitemo umuti utangaje

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/12/2017 15:55
4


Kapusine ni icyatsi kiri mu bwoko bw’indabo abantu batari bacye bakunze gutera mu ngo zabo bitewe n’amabara meza rufite ariko ahanini benshi ntibamenye ko uretse kuba ari ururabo rubereye ijisho ari n’umuti uvura indwara zitandukanye



Kuri bacye bazi ibanga rya kapusine bavuga ko ari umuti uvura inkorora n’ibicurane ku bana no ku bantu bakuru aho bavuga ko amababi yayo iyo ababuye avamo amazi akunze gukiza izo ndwara. Uretse ibyo kandi, amakuru ducyesha urubuga plantes et santé avuga ko kapusine ishobora kuba umuti wica microbe mu mubiri aho umuntu ashobora kuyirya  isekuye cyangwa ari mbisi  ivanze mu mazi bikica microbe mu myanya ndangabitsina ku bagore no ku bagabo.

Ikindi gikomeye nuko ngo ku bantu badakunze kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kapusine ishobora kongera ubushake mu buryo bworoshye cyane. Ibibabi by’iki kimera bitogosheje mu mazi iyo ubyogesheje mu mutwe ngo byaba bitera umusatsi kumera bikaburizamo indwara z’uruhara n’ibihushi ndetse n’umusatsi ntiwongere gupfuka. Kapusine kandi ngo hari n’abazitunganya bakazirya nka Salade.

Abantu bakunzekurwara inkorora y’igikatu, ibisebe bitandukanye, ngo kapusine yifitemo ubushobozi bwo kubikiza mu gihe gito nkuko urubuga plantes et santé rubitangaza. Ubaye ufite zimwe mu ndwara zavuzwe haruguru ni byiza gukoresha kapusine nk’umuti wakuvura mu gihe gito utagombye kujya kwa muganga.

Src: www.plantes-et-sante.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • prince emmanuel5 years ago
    nashakaga kumenyeshya umuntu wese waba yifuza ko namushistaho kapucine anyandicyire kuriyi email maze mbashye kumubera supplier.
  • Fatirisigaye11 months ago
    Kugirango yongere ubushacye mugutera akabariro umuntu ayikoresha gute
  • Heritier 2 weeks ago
    None ikoreshwa mubuhe buryo muduhe amabwiriza y, ukuntu twakoresha kapusine
  • KUBWIMANA1 week ago
    ESE UMUNTU AKORESHA INGANO INGANA GUTE





Inyarwanda BACKGROUND