RFL
Kigali

Danny Nanone agiye gutaramira muri Uganda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/12/2017 9:57
0


Muri iyi minsi abahanzi b'abanyarwanda bari gukora ibitaramo binyuranye cyane cyane harimo n’ibyo bakorera hanze y’u Rwanda, kuri ubu utahiwe mu bahanzi nyarwanda ni Danny Nanone ugiye gutaramira muri Uganda icyo we yise kwagura muzika ye kabone nubwo benshi bavuga ko aba agiye gutaramira abanyarwanda baba muri Uganda.



Danny Nanone yagiranye ikiganiro kigufi na Inyarwanda.com, ati” Urumva ni ibintu bishimishije kuba ngiye gutaramira muri Uganda ni iby’agaciro kuba nasohoka mu gihugu ngiye mu kazi kanjye ka muzika, kenshi burya ninjye wanamenya icyo ngiye kungukirayo kandi si ikintu gito.” Aha Danny Nanone yari abajijwe niba abona hari inyungu runaka azakura mu kuba yataramira muri Uganda.

dannyDanny Nanone muri Uganda

Danny Nanone yabajijwe uko atekereza ku bavuga ko n'ubundi ari abanyarwanda baba bagiye gutaramira, nuko ati” Reka tubifate nkaho aribyo ariko nabo banyarwanda bakunda umuziki wacu bakunda ibyo dukora nibaza ko kuba twabataramira ari iby’agaciro muri uru ruganda rw’umuziki njye nsanga icy'ingenzi ari ukureba niba ibyo ngiye gukora bimfitiye akamaro kandi nkareba nabo ngiye gutaramira niba ndi bubashimishe naho ibindi byo tugomba guteza imbere muzika nyarwanda.” Iki gitaramo Danny Nanone agiye gukorera i Kampala ngo ni icyo yatumiwemo. Kizaba tariki 16 Ukuboza 2017 kibere ahitwa Light in Club.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND