RFL
Kigali

Tonny Unique wari umaze igihe acecetse yashyize hanze indirimbo nshya yasohokanye n’amashusho yayo–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/12/2017 9:53
0


Tonny Unique ni umuhanzikazi w’umunyarwanda bamwe bari basigaye bita ‘Icyuki cya muzika’. Uyu yinjira mu muziki yatangiriye ku ndirimbo ‘Sawa Sawa’ yakunzwe cyane ikanamuha abafana benshi muri muzika, icyakora yari amaze umwaka urenga adakora muzika, gusa ubu yamaze gufata icyemezo cyo kuwugarukamo.



Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na Inyarwanda Tonny Unique yavuze ko yagiye agorwa no kubeshywa n'abari biyemeje kumufasha muri muzika (Touch Record) batakoraga ibyo bumvikanye. Tonny Unique yinjiye muri Touch Record muri 2014 aho yahise ahera ku ndirimbo ‘Sawa Sawa’ yakunzwe cyane icyakora ntiyahatinze cyane ko muri 2015 aribwo yaje kuva muri iyi studio batumvikanye.

Kuva muri Touch byabanje gusa n'ibidindije muzika y’uyu muhanzikazi, gusa 2016 Touch Record yongeye gusaba uyu muhanzikazi ko bakongera gukorana mu mushinga w’imyaka itatu bari basinyanye amasezerano y’imyaka itatu gusa aya nayo ntiyarangiye cyane ko nta mwaka n'umwe bamaranye kuko bahise batandukana aho uyu muhanzikazi yashinjaga Touch Record kudashyira mu ngiro ibyo babaga bumvikanye.

Akiva muri Touch Record Tonny yihaye umwanya wo kwiga kuri iki kibazo ibintu byamugoye nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Iki gihe cyose amaze adakora byatewe n'uko yashakaga kureba aho ibintu biganisha anareba uko yagaruka muri muzika ntawe yishingikirije ati” Urumva ntangira muzika banyijeje ubufasha gusa ntibyigeze bimpira, rero njye nk’umuhanzi nabanje kwitonda ngo ndebe ko bizanyorohera kwikorana umuziki ntawe ntegeye amaboko. Kuri ubu maze kubona ko bishoboka kandi ni nabyo ngiye gukora.”

tonny

Tonny Unique mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo

Tonny yatangaje ko iki gihe amaze adakora ari cyo cya nyuma afashe cyane ko ubu yongeye kubura ibikorwa bya muzika aho magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya iherekejwe n’amashusho yayo, indirimbo yise ‘Naza’ indirimbo amashusho yayo akaba yarafashwe akanatunganywa na Bob Chris.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA TONNY UNIQUE 'NAZA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND