RFL
Kigali

Umwana wagiriwe impuhwe n’ibyamamare nka Chris Evans na Katy Perry ari mu mazi abira

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/12/2017 19:29
0


Umwana w’imyaka 11 witwa Keaton Jones niwe wavugwaga cyane kuri twitter muri weekend cyane cyane kubera uburyo ibyamamare bitandukanye byafashwe n’amarangamutima nyuma yo kubona amashusho umubyeyi we yashyize kuri facebook uyu mwana avuga ukuntu abandi bana bamukwena ku ishuri.



Aya mashusho yamaze kuvanwa kuri Facebook yagaragazaga Keaton Jones ari kurira avuga uburyo abandi bana bamwanga ku ishuri, bamuseka kubera imiterere y’amazuru ye ndetse ngo bamakumenaho amata bakanamutera imigati mu gihe cyo kurya. Uyu mwana yavuganaga agahinda kenshi yibaza ukuntu abandi bana bamwanga bamuhora ubusa ndetse bakamuserereza ko nta nshuti afite.

Kimberly (pictured, standing, center, with Keaton, left, and his sisters) denied MMA fighter Joe Schilling's claims that she asked him for money over getting a ticket go see an MMA fight

Keaton, nyina n'abavandimwe be

Ibyamamare nka Chris Evans, Katy Perry na Justin Bieber bari bifatanyije n'uyu mwana mbere y'uko ibye imbwa zibirwaniramo

Uko aya mashusho yarushaga gukwirakwira, ibyamamare byinshi byifatanyije n’uyu mwana bigaragaza ko nta muntu ukwiye gukomeretswa bigeze aho, Chris Evans uzwi muri filime Captain America yahise atumira uyu mwana na nyina mu kwerekana bwa mbere Avengers izasohoka muri 2018. Si we gusa kuko ibyamamare byinshi nka Demi Lovato, Justin Bieber, Rihanna, Lebron James, Kelly Clarkson, Katy Perry n’abandi benshi bagaragaje kugirira impuhwe uyu mwana, bamwe banamutumira gusangira nawe n’ibindi bitandukanye.

Ibendera rifatwa nk’iry’abazungu banga abirabura (Confederate flag) ryabaye imbarutso y’umuriro

Confederate flag ni ibendera rifite amateka atari meza cyane ku birabura kuko ryagiye rikoreshwa cyane n’abazungu bagira imyumvire y’uko andi moko y’abantu ku isi ari hasi, ndetse hari n’abazungu bagendaga bica abirabura babasanze nko mu makoraniro bitwaje aya mabendera.

Mbere y’uko asiba konti ye ya Instagram, nyina wa Keaton yaje kugaragara mu ifoto afashe iri bendera, bihita bituma abari bafitiye impuhwe umwana we bose bamwijundika. Byanatahuwe kandi ko Keaton ku ishuri yita abana b’abirabura ‘Niggers’ (ijambo rikoreshwa cyane n’abazungu badakunda abirabura) bikaba bikekwa ko ari byo bituma nabo bamukubita cyangwa bakamubwira amagambo akomeretsa.

Kimberly Jones (pictured), the mother of a Tennessee boy who became famous in a video denouncing bullying, denies she is trying to make money from his plight

Ifoto ya nyina wa Keaton afashe ibendera rifatwa nk'ikimenyetso cyo kwanga abirabura yatumye ibyari umudiho bihinduka amarira

The mom of three is pictured posing with a Confederate flag in one snap, and another picture shows her son holding an American flag while another child holds the Confederate flag (pictured) 

Keaton afashe ibendera rya AMerika kumwe n;undi mwana ufite confederate flag

Ibyari impuhwe byavuyemo intambara y’amagambo kuko benshi bahise banenga imirerere y’uyu mubyeyi bavuga ko biteye isoni gufata amashusho y’umwana ari kurira ukayashyira ku karubanda abandi ntibanatinya kuvuga ko iby’urugomo ku mashuri hagati y’abana bitabura ahantu hose. Ikindi cyateje impagarara ngo ni uburyo uyu mubyeyi yahamagawe na Joe Schilling ukina iteramakofe, ashaka gutumira uyu mwana we agahita atangira kumutura ibibazo by’ukuntu yirerana abana (single mom) ndetse ngo Noheli iregereje akaba akeneye amafaranga. Ibi Joe yabitangaje mu mashusho yafashe asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Jones allegedly launched a PayPal account in the wake of her son's video going viral

Uyu mubyeyi yanasabye ubufasha abantu batasobanukiwe ngo ni ubw'iki

Nyina wa Keaton kandi yafunguje konti kuri Go Fund Me., urubuga abantu bakusanyirizaho amafaranga umuntu runaka ufite ikibazo, akaba yenda kugeza kuri 60,000$, bibaza ayo mafaranga icyo yagiye kuyasabira. Haje undi mugabo w’umwirabura utanga ingero nyinshi z’ibibazo bikakaye biba ku birabura ariko ntihagire ubavugira ariko umuzungu yatera hejuru abirabura bagatangira kurirana nawe, ahamagarira abirabura kudakabya kwita ku bibazo by’abandi kurusha uko bita ku bibazo biri hagati yabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND