RFL
Kigali

KENYA: Nkusi Arthur yatunguye benshi aserukana inkweto z’abakobwa ku rubyiniro–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2017 17:12
1


Nkusi Arthur ni umunyarwenya w’umunyarwanda, uyu umaze kubaka izina mu bakunzi b’urwenya hano mu Rwanda kuri ubu yamaze gusiga izina rye mu mitwe ya benshi mu bakunzi b’urwenya bo muri Kenya aho uyu musore yari yataramiye mu gitaramo cya ‘Laugh Festival’ cyari kibaye ku nshuro ya kabiri.



Iki gitaramo cyabereye muri KICC Comesa Ground kitabiriwe bikomeye n’abafana bakunda urwenya  aho ibihumbi n’ibihumbi by’abatuye muri Kenya bari bakereye gushyigikira abanyarwenya bakunda bo mu karere, aha Arthur Nkusi umunyarwanda rukumbi wari witabiriye iki gitaramo yatunguye benshi aseruka yambaye inkweto z’abakobwa ndende.

Usibye Nkusi Arthur witabiriye iri serukiramuco ryabaye kuri uyu wa mbere tariki 11 Ukuboza 2017 hari kandi n'abandi banyarwenya bakomeye mu karere barimo Salvador wo muri Uganda, Cotilda wo muri Uganda, Mc PiliPili wo muri Tanzania, Basket Mouth wo muri Nigeria, Charchill kimwe n'abandi benshi bazwiho ubuhanga mu gusetsa.

REBA AMAFOTO:

ArthurArthur

Abafana bari bitabiriye ku bwinshiArthurArthurArthurArthurArthurAbanyarwenya banyuranye basusurukije abafanaarthurArthurArthurArthurNkusi Arthur yashimishije abari bitabiriye iki gitaramoArthurArthurArthurArthurArthurArthurNkusi Arthur yatunguye benshi ahinguka ku rubyiniro yambaye inkweto z'abagore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AndrĂ© Gakusi6 years ago
    Arthur iyo si comedy rwose





Inyarwanda BACKGROUND