Nkusi Arthur ni umunyarwenya w’umunyarwanda, uyu umaze kubaka izina mu bakunzi b’urwenya hano mu Rwanda kuri ubu yamaze gusiga izina rye mu mitwe ya benshi mu bakunzi b’urwenya bo muri Kenya aho uyu musore yari yataramiye mu gitaramo cya ‘Laugh Festival’ cyari kibaye ku nshuro ya kabiri.
Iki gitaramo cyabereye muri KICC Comesa Ground kitabiriwe bikomeye n’abafana bakunda urwenya aho ibihumbi n’ibihumbi by’abatuye muri Kenya bari bakereye gushyigikira abanyarwenya bakunda bo mu karere, aha Arthur Nkusi umunyarwanda rukumbi wari witabiriye iki gitaramo yatunguye benshi aseruka yambaye inkweto z’abakobwa ndende.
Usibye Nkusi Arthur witabiriye iri serukiramuco ryabaye kuri uyu wa mbere tariki 11 Ukuboza 2017 hari kandi n'abandi banyarwenya bakomeye mu karere barimo Salvador wo muri Uganda, Cotilda wo muri Uganda, Mc PiliPili wo muri Tanzania, Basket Mouth wo muri Nigeria, Charchill kimwe n'abandi benshi bazwiho ubuhanga mu gusetsa.
REBA AMAFOTO:
Abafana bari bitabiriye ku bwinshiAbanyarwenya banyuranye basusurukije abafanaNkusi Arthur yashimishije abari bitabiriye iki gitaramoNkusi Arthur yatunguye benshi ahinguka ku rubyiniro yambaye inkweto z'abagore
TANGA IGITECYEREZO