RFL
Kigali

Yverry yasinyanye amasezerano na kompanyi bagiye gukorana mu rugendo rwa muzika ye–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2017 16:08
1


Abahanzi banyuranye mu Rwanda usanga bataka kuba batagira abantu babagira inama cyangwa babafasha mu bijyanye n’amikoro, icyakora abagira Imana bakabona ababafasha hari urwego runaka bageraho. Kuri ubu umuhanzi Yverry yamaze gushyira umukono ku masezerano ya kompanyi igiye kumuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika.



Yverry yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na kompanyi yitwa ‘Rodney’s Music Empire’ ihagararariwe n’umugabo w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Job. Ubwo basinyaga aya masezerano bemeranyije ko nubwo iyi kompanyi ari nshya muri muzika ariko ije gutera ingabo mu bitugu abahanzi nyarwanda ku ikubitiro bakaba bahereye kuri Yverry ndetse ko n'abandi bakiri mu biganiro cyane ko hari n'undi muhanzi ukomeye hano mu Rwanda birinze gutangaza ariko nawe ngo ibiganiro biri kugana ku musozo.

Muri aya masezerano y’imyaka itatu Yverry yashyizeho umukono hakubiyemo ingingo nyinshi bagiye bumvikanaho by’umwihariko hakiyongeraho ko agiye gukorana bya hafi na Producer Pastor P cyane ko ariwe uzajya ukorana n'abahanzi ba ‘Rodney’s Music Empire’ nkuko nawe yanabisinyiye mu masezerano basinye kuri uyu wa kabiri tariki 12 Ukuboza 2017. Aya masezerano avuga ko Yverry bazamufasha mu kumukorera indirimbo, kumutegurira ibitaramo no mu bindi bikorwa binyuranye bijyanye n'umuziki we. 

Nk'uko Job yabitangarije Inyarwanda.com ngo aje gufatanya n’abahanzi nyarwanda kuzamura urwego umuziki wabo ugezeho kandi yizeye ko hari byinshi bizagenda neza mu gukorana na Yverry kimwe n'abandi bazumvikana. Ku ruhande rwa Yverry we asanga iki ari kimwe mu byo yaburaga ngo muzika ye itere imbere hashoboka bityo ngo akurikije ibikubiye mu masezerano yasinye, inzozi ze zishobora kuba zigiye gusubizwa.

Yverry ni umusore uririmba akaba umwe mu berekanye ko afite impano yo kudashidikanywaho nyuma y’indirimbo yagiye akora zikamamara nka “Uragiye, Nkuko njya mbirota…” yakoze ubwo yari akirangiza kwiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo.

Yverry

Job nyiri iyi kompanyi mbere yuko asubira mu Bwongereza yabanje gusinyisha YverryYverryYverry ubwo yasomaga bwa nyuma aya masezerano mbere yo kuyasinyaYverryYverry ashyira umukono ku masezeranoYverryPastor P uzajya ukorana bya hafi na Yverry asinya kuri aya masezerano

AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY -INYARWANDA LTD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claudio6 years ago
    All the best to Yverry.... Bump fire to Rodney's Music Empire...





Inyarwanda BACKGROUND