RFL
Kigali

SEBURIKOKO E54: Venasiya yongeye gufatana mu mashati n'umukazana we, Rulinda aramerera nabi Kadogo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2017 11:34
0


Igice gishya cya 54 cya filime Seburikoko cyamaze kugera hanze. Muri iki gice tubonamo Venasiya afatanya mu mashati n'umukazana we Nyiramana. Tubonamo kandi Rulinda ashakisha uruhindu Kadogo.



Mu minsi ishize Venasiya yafatanye mu mashati n'umukazana we Nyiramaan aho yamushinjaga kwinjirwa n'abandi bagabo igihe Feredariko yabaga adahari. Muri iki gice gishya bongeye gufatana mu mashati bapfa ko Nyiramana yari ahamagawe na nimero itagaragara muri terefone y'abashinzwe iperereza kuri Feredariko dore ko ashinjwa kunyereza amafaranga y'inyubako y'akagari, hanyuma Venasiya agiye guhamagara na we iyo nimero arayibura, ahita yanzura ko Nyiramana yari arimo avugana n'abagabo baciye inyuma umuhungu we, nuko barwana gutyo. 

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 54 CYA FILIME SEBURIKOKO

Muri iki gice tubonamo kandi Rulinda azabiranwa n'uburakari bwinshi bitewe n'ibyo yari amaze kurota aho yarose arimo guhingishwa na Kadogo, umwana w'imfubyi yirereye. Rulinda yakangukiye hejuru yiruka imihanda yose ashakisha Kadogo kugira ngo amumerere yabi. Sebu nawe tumubona arimo guteka imitwe y'aho yakura matora azajya aryamaho kuko ngo imbavu zimumereye nabi. Kadogo yananiwe kwegera Mutoni ngo amubwire ko amukunda ahubwo yiyemeje kujya amugenda inyuma akarenga nawe ahinguka. Setako nawe ashobora kwirukanwa ku kazi. Esiteri we arashaka kugirira nabi Kadogo na Rulinda, gusa afite ubwoba bwinshi. 

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 54 CYA FILIME SEBURIKOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND