RFL
Kigali

Nzamwita na Rwemarika bazavamo uzayobora FERWAFA mu matora Rurangirwa adafitemo uburenganzira

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/12/2017 8:39
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2017 ni bwo komisiyo y’akanama gashinzwe amatora y’uwuzayobora FERWAFA yateranye n’abanyamakuru baganira uko amatora y’umuyobozi wa FERWAFA ateguye cyane ku bijyanye n’abakandinda bifuza kuyiyobora. Rwemarika Felicite na Nzamwita Vincent de Gaule ni bo bakandida bemewe n’amategeko.



Kalisa Adolphe bita Camarade usazwe ari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC kuri ubu ni we uyoboye akanama gashinzwe imigendekere myiza y’amatora ateganyijwe kuwa 30 Ukuboza 2017, harebwa uzayobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguuru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Aganiriza abanyamakuru, Kalisa Adolphe yavuze ko bidasubirwaho abakandinda bemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ari Nzamwita Vincent de Gaule na Rwemarika Felicite usanzwe ashinzwe komisiyo irengera umupira w’abagore muri FERWAFA. Mu magambo ye yagize ati:

Ubushize twabagezagaho ingengabihe n’amabwiriza tuzakoresha muri aya matora ateganyijwe. Nk’uko mubisanga mu bihe twabahaye, kuva ku itariki 28 Ugushyingo 2017 ni bwo byari biteganyijwe ko dufunga itangwa rya kandidatire z’abagomba kwiyamamariza kuyobora FERWAFA. Nyuma yo gusesengura twasanze hemejwe kandidatire ebyiri. Iya mbere ni iya Nzamwita Vincent de Gaule n’iya Rwemarika Felicite. Aba nibo baziyamamariza kuyobora FERWAFA mu matora azaba tariki 30 Ukuboza 2017

Kalisa Adolphe umuyobozi w'akanama gahsinzwe imigendekere myiza y'amatora

Kalisa Adolphe umuyobozi w'akanama gashinzwe imigendekere myiza y'amatora

Kalisa Adolphe akomeza avuga ko yaba Nzamwita na Rwemarika buri umwe yari yatanze ibyangombwa byuzuye ku buryo abantu batakwirirwa babitindaho. Gusa nubwo hemewe kandidatire ebyiri, Rurangirwa Louis wahoze ari umusifuzi ntiyagize amahirwe yo kwemererwa kwiyamamaza kuko yabuze icyangombwa cyagombaga guturuka mu ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Rwanda.

Asobanura ikibazo cya Rurangirwa, Kalisa yavuze ko ubwo bakiraga kandidatire bafashe ebyiri n’ibaruwa Rurangirwa yaregagamo ishyirahamwe ry’abasifuzi kuba ryaramwimye icyangombwa cyatuma yiyamamaza. Kalisa Adolphe yagize ati:

Kuwa 28 Ugushyingo twakiriye kandidatire ebyiri n’ibarwa imwe. Kandidatire ebyiri kuko zari zujuje ibisabwa kugira ngo zitwe kandidatire. Ibaruwa imwe twayakiriye kubera ko nta na kimwe cyerekanaga ko ari kandidatire ahubwo ni ibaruwa yaturegeraga umuryango aturukamo utaramuhaye ibyo yabasabaga.

Kalisa yavuze ko ikirego bacyakiriye ariko bagahita bandika indi baruwa basubiza Rurangirwa bamubwira ko ikirego cye ntacyo bagikoraho kuko badafite ububasha bwo kuburanya ishyirahamwe ry’abasifuzi bababaza impamvu batamuhaye ibyo yabasabaga. Yagize ati:

Urwandiko niba ntibeshya yaruzanye tariki 28 Ugushyingo 2017 saa kumi n’iminota 59 (16h59’), hari hasigaye umunota umwe ariko twaramwakiriye. Ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 twasubije Rurangirwa twamwandikiye ko inshingano za komisiyo ari ukwakira kandidatire zuzuye, nta bubasha dufite bwo kumushakira icyangombwa yaburaga.

Mu matora azaba kuwa 30 Ukuboza 2017, Nzamwita Vincent de Gaule azaba ahatanye na Rwemarika Felicite. Kalisa yavuze ko abakandinda bemerewe kwiyamamaza ariko bakabikora mu mucyo birinda gukoresha imvugo zo gusebanya cyangwa gutukana. Muri aya matora, abazatora ni 52.

Uwamahoro Tharcille Latifah  umunyamabanga muri FERWAFA yijeje abanyamakuru ko amatora azagenda neza

Uwamahoro Tharcille Latifah umunyamabanga muri FERWAFA yijeje abanyamakuru ko amatora azagenda neza

Fidele Niyobuhungiro umunyamabanga w'ikipe ya Mukura Victory Sport nawe ari mu kanama gategura amatora

Fidele Niyobuhungiro umunyamabanga w'ikipe ya Mukura Victory Sport nawe ari mu kanama gategura amatora

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND