RFL
Kigali

Mani Martin yatangije kompanyi yo gutera ingabo mu bitugu barumuna be mu muziki, ahita ahera kuri Yemba Voice

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/12/2017 15:15
0


Muri iyi minsi umwe mu bahanzi bafatwa nk’icyitegererezo kuri benshi ni Mani Martin. Kuri ubu yambariye gufasha barumuna be muri muzika kabone nubwo atarabitangaza ariko mu byukuri abakurikiranira hafi muzika bakanakurikiranira hafi Mani Martin babona ko yamaze gufungura kompanyi yo gutera ingabo mu bitugu barumuna be muri muzika.



Mani Martin abinyujije muri kompanyi nshya ya MM Empire (Mani Martin Empire) yatangiye gufasha Yemba Voice itsinda ry’abahanzi banamubaye hafi mu bitaramo byo kumurika Album ye nshya, kuri ubu abinyujije muri iyi kompanyi ye akaba yaragize uruhare mu gufasha aba basore gukora no gushyira hanze indirimbo yabo nshya ‘Go Down’ bakoranye na Riderman.

Yemba VoiceAbagize itsinda rya Yemba Voice bari gufashwa bya hafi na MM Empire

Twifuje kumenya niba mu by'ukuri  aribyo maze tugerageje kuganira na Mani Martin ntiyemera ko tuganira ariko ntiyanahakana aya makuru, aha akaba yagize ati” Byashoboka, ariko igihe cyo kubitangaza ntikiragera…” kuri ubu itsinda rya Yma Voice ni rimwe mu bahanzi bashya bari muri muzika nyarwanda bazwiho ubuhanga ntashidikanywa. Yemba Voice bakoranye na Mani Martin ibitaramo byose byo kuzenguruka igihugu aho bagiye berekana ubuhanga budasanzwe bafite muri muzika ndetse n’impano zabo.

MMEMPIRE NIYO YAKOREYE ABA BASORE INDIRIMBO 'GO DOWN'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND