RFL
Kigali

P Fla yatangaje ko Bull Dogg ari we muntu wamubaye hafi cyane ari muri gereza anavuga umuntu yakumbuye kurusha abandi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/12/2017 14:36
7


Murerwa Hakizimana Amani aka P Fla ni umwe mu baraperi bafite izina ryemerwaho ubuhanga, yari amaze iminsi afunze, nyuma yo kurangiza igihano cye, P Fla yatangaje ko Bull Dogg yamubaye hafi kurenza abantu bose umuntu yakeka.



Mu kiganiro yagiranye na Phil Peter, P Fla yatangaje byinshi byerekeye ubuzima yabayeho muri gereza ndetse n’uko ubuzima bwe bwifashe nyuma yo kuva muri gereza. Ubwo P Fla yabazwaga uko amerewe n’ubuzima bwo hanze, yagize ati “Ndishimye cyane ndi kumwe n’abavandimwe, ndi kumwe na Kemosabe yaranyakiriye bihagije, yanambaye hafi mu bintu byose n’ibyo mutamenye, yambaye hafi kurusha abandi bantu bose waba ukeka. Aba antembereza turacyari mu bintu byo ku relaxa mu mutwe”

p fla

P Fla akiva muri gereza

P Fla abajijwe umuntu yari akumbuye cyane yavuze ati “Umuntu nari nkumbuye ku isi ya Nyagasani ni umuhungu wanjye Ntwari Ortis. Ni we muntu wa mbere nari nkumbuye ku isi ya Nyagasani rwose” Mu bijyanye n’icyo yari akumbuye mu byo kurya, P Fla yavuze ko nta kintu kidasanzwe kuko ibyinshi yabibonaga. Yagize ati “Aho nari ndi ntabwo hari heza cyane ariko mu bijyanye n’ibyo nta na kimwe nari nkumbuye kuko ntacyo naburaga, umuryango wambaye hafi cyane, mama yambaye hafi na bro Kemosabe (Bull Dogg), bambwira bati nta kintu ugomba kubura, umunsi ku munsi bakangemurira kugira ngo ntahungabana, urumva banzaniraga ibintu bitandukanye bya buri munsi, umwaka warinze urangira ari uko nguko bimeze, mu bijyanye no kurya nta kintu nari nkumbuye kuko nta kintu nigeze mbura.”

p fla

P Fla na mama we 

Nyuma yo kuva muri gereza, P Fla ngo yishimiye uburyo yasanze i Nyamirambo habaye heza kurushaho. Yavuze kandi ko iby’imishinga y’umuziki ntacyo yahita abitangazaho ako kanya ariko ngo byanze bikunze azakora ibintu byiza. P Fla yari yatawe muri yombi azira ibyaha bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse si ubwa mbere yari abifungiwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Simbi Fanique6 years ago
    Inshuti nziza uyibonera mu byago
  • Bebe6 years ago
    WOW ,ndabona ari byiza .Nuko nuko Kemosabe uri umuntu w umugabo
  • Kbaebe6 years ago
    Ubwo P fla arangana ate ?
  • kamanzi eric6 years ago
    Arikose buriya ntabona ko urumogi ntacyo rumugezaho? reba uburyo yabyibushye akaba umuntu muzima muribuka uburye bamutwaye yarahwereye ntanagatege akigira, bravo kuri bulldog kuburyo yamubaye hafi , p fla niyisubireho akore areke urumogi nindirimbo zikinyabupfura gike umundi nawe akirigite ifaranga nkabandi naho ibyububobo nawe arabizi ko igihe abimazemo ntanyungu nimwe yakuyemo.
  • irakoze thierry6 years ago
    murabambere kbx
  • Nonda6 years ago
    Nkunda p cyane kdi nkunda zimwe mundirimbo ze!gusa nawe byamubera gukora kandi akabona ama faranga nka bagenzi be thx kuri stana wa mubaye hafi kandi akomereze aho!!!!
  • tuyizere damass5 years ago
    P fra ndamukunze kuko ashimira kemosabe nemera.dogg ni umus wa org





Inyarwanda BACKGROUND