RFL
Kigali

Dominic Ashimwe wujuje imyaka 32 yakorewe 'Surprise' mu gitaramo cya Israel Mbonyi, bite by'ubukwe bwe ?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/12/2017 6:52
2


Dominic Ashimwe umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel, yatunguriwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi yifurizwa isabukuru nziza y'amavuko. Tariki 10/12/2017 Dominic Ashimwe yujuje imyaka 32 y'amavuko dore itariki nk'iyi 10 Ukuboza ari bwo yabonye izuba akavukira i Rubavu mu Ntara y'uburengerazuba.



Hafi ku musozo w'igitaramo 'Intashyo album launch concert', Israel Mbonyi yahamagaye kuri stage abahanzi bose yatumiye ari bo Patient Bizimana, Dudu na Aime Uwimana kugira ngo bafatanye kuririmbana indirimbo ye mu rwego rwo gusoza igitaramo. Yaje gusaba na Dominic Ashimwe kuza kuri stage, undi arahaguruka igihe akiri mu nzira, Mbonyi ahita abwira abari mu gitaramo ko Dominic Ashimwe afite isabukuru y'amavuko, nuko abantu bose bahita baririmba bati "Happy birthday to you,...Isabukuru nziza kuri Dominic Ashimwe." 

Israel Mbonyi yahobeye Dominic Ashimwe amwifuriza isabukuru nziza

Dominic Ashimwe yagaragaye mu maso nk'umuntu utunguwe cyane, ashaka gusubira inyuma ariko biranga. Yageze kuri stage asanga bagenzi be baririmba indirimbo ye mu munota umwe gusa, nuko asubira mu byicaro bye. Israel Mbonyi yahise afatanya n'abahanzi yahamagaye mbere, bafatanya indirimbo ye buri umwe atera igice kimwe cyayo, igitaramo gisozwa gutyo. Abantu benshi bari muri iki gitaramo bishimiye cyane ikimenyetso cy'urukundo Israel Mbonyi yagaragarije mugenzi we Dominic Ashimwe. 

Patient Bizimana na Dudu bafatanyije na Mbonyi kwifuriza Dominic isabukuru nziza

Dominic Nic

Dominic Ashimwe akiri umwana muto

Si ubwa mbere Dominic Ashimwe atunguriwe mu gitaramo

Tariki 11 Ukuboza 2016 Dominic Ashimwe yatunguriwe mu gitaramo cye yifurizwa isabukuru y'amavuko. Ni igitaramo gikomeye yakoze cyabereye Kicukiro kuri New Life Bible church kitabirwa na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo Young Grace, Mani Martin, King James, Jody Phibi, Alex Dusabe n’abandi. Muri icyo gitaramo, Dominic Nic yafatanyije n’abahanzi babiri b’abanyempano ari bo Pappy Clever na Bosco Nshuti ukongeraho na korali Ictus Gloria ya ADEPR Nyarugenge.

Dominic Nic Ashimwe

Dominic Ashimwe byaramurenze gutungurirwa mu gitaramo cye

Byavuzwe ko uyu mwaka wa 2017 uzarangira Dominic Ashimwe akoze ubukwe, bite by'ubu bukwe?

Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2017, umuhanzi Dominic Ashimwe yavuzweho amakuru y'uko ari mu rukundo n'umukobwa basengana muri ADEPR ndetse ngo akaba yari arimo gutegura ubukwe mu ibanga. Inyarwanda.com twifuje kumenya niba koko ayo makuru yari ukuri, tumubaza ukuri kwayo ndetse n'aho yaba ageze iyo gahunda y'ubukwe, nuko Dominic Ashimwe aratsemba avuga ko nta bukwe afite. Yagize ati: "Abatwandikaho inkuru bose si ko ziba ari ukuri na mba, hari 'bamwe' babikora nkana batyo bagamije ibindi ndetse n'imitima yabo ikabahamiriza yuko bari kubeshya abasomyi.Twaragowe nuko gusa itubera maso, iduha gukomera yarabyiyemeje"

Dominic Nic Ashimwe

Dominic Ashimwe mu gitaramo aherutse gukora

Mu mwaka wa 2015 Dominic Ashimwe yatangarije Inyarwanda.com ko afite umukunzi, gusa ngo ntabwo bari bagahuye. Icyo gihe yagize ati: "Yego (umukunzi arahari) arahari birumvikana. Ntabwo muzi izina, kuko ntarahura nawe. Cyane rwose birashoboka. Kuko kubaho byo yaravutse ni muzima kandi ariho, hari aho ari ntazi ntaramenya, na we kandi ni uko. Biranashoboka ko yaba ari no mu bo duhorana mu mirimo itandukanye ya buri munsi cyangwa tukaba duhura kenshi ariko ntaramenya ko ari we. Igisigaye rero ni uko mpura na we, hanyuma na we agahura nanjye tukamenyana biruseho." Icyo gihe yabajijwe niba nta majwi yumva y’inshuti ze cyangwa n’abandi bamubwira ko ari gukererwa gushinga urugo, asubiza icyo kibazo muri aya magambo:

Amajwi ntiyabura aba ari na menshi umunsi ku wundi! Ariko, ntabwo kubaka urugo bishingira ku gitutu cy’amajwi akubwira ibyo abavuga babonesha amaso y’umubiri gusa. Kubaka urugo ni igikorwa Imana igiramo uruhare runini iyo wayemereye ko icyinjiramo kuko ari Imana y’inyangamugayo. Rero ntushobora kwicuza na gato ko wayiyoboje inzira. Kubaka urugo ni igikorwa gishingira ku muntu nyawe w’imbere kuko uw’inyuma we rimwe na rimwe usanga ahabanye rwose nuw’imbere. Uwo muntu w’imbere rero ni Imana yonyine imumenya bya nyabyo kuko ari na yo yamuremye iba imuzi neza kuturusha.

Dominic Nic

Dominic Ashimwe ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel

REBA HANO 'ASHIMWE' YA DOMINIC ASHIMWE

UMVA HANO 'WAMBEREYE IMFURA' INDIRIMBO NSHYA YA DOMINIC

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA MBONYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zaina6 years ago
    Nibyo nibyo ubasubije neza Dominic, bakureke baguhe amahoro kubaka urugo ni umuntu ubyitekerereza nta gahato. Ntimureba Gahongayire ibyamubayeho simuciriye urubanza ariko ni icyigisho ku rubyiruko, kubaka biritonderwa. Dominic nkunda guca bugufi no kubaha ujyira.
  • Adeline6 years ago
    Umusore mwiza wubaha Imana nkawe ntiwabura umukobwa ukubereye, akagunda ukumva uko gukundwa biryoha. wamugani wawe hari aho ari, nimuhura uzatubwire ntuzabyihererane. Wasanga ari njyewe ntabizi......





Inyarwanda BACKGROUND