RFL
Kigali

Guverineri Gatabazi yasuye ADEPR Gicumbi arabanenga anabigisha imibanire ishingiye ku muryango-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/12/2017 17:13
1


Mu buryo butunguranye, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w'intara y'amajyaruguru yasuye ADEPR Gicumbi asengana n’abo mu materaniro, anenga ibyo yahabonye bibi, anabagezaho impuguro ku mubanire ishingiye ku muryango.



Kuri iki Cyumweru tariki 10/12/2017 ni bwo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasengeye muri ADEPR Gicumbi ahari icyicaro gikuru cya ADEPR, Ururembo rw'Amajyaruguru. Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yari aherekejwe na Meya w'akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal na Visi Meya Benihirwe Charlotte ushinzwe imibereho myiza y'abaturage. 

Guverineri Gatabazi

Guverineri Gatabazi ubwo yaganirizaga abakristo ba ADEPR Gicumbi

Mu ijambo rye, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko yabasuye mu rwego rwo kubigisha imibanire ishingiye ku muryango kugira ngo abakristo ba ADEPR Gicumbi bamenye uko ingo zigomba kubana. Ibi ngo arabishingira ku birego bimaze iminsi bakira bishingiye ku miryango aho buri wese ari kumwibutsa inshingano ze hagati y'umugabo n'umugore.

Guverineri Gatabazi

Meya w'akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal (ibumoso)

Mu karere ka Gicumbi hari abana bagera kuri 418 babyariye iwabo kandi bari munsi y'imyaka 18. Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko gusura ADEPR Gicumbi biri muri gahunda yo kwiyambaza amadini n'amatorero ngo bongere amasengesho babe bafata abo bana babyariye iwabo.  Yavuze ko abagabo/abasore bateye inda abo bana, kuri ubu bamaze gufatwa. Yasabye abakristo gusengera abo bana batewe inda kugira ngo umusaraba bikoreye bazawuture amahoro.

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yanenze ADEPR Gicumbi

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yanenze ADEPR Gicumbi kuba nta Salle bafite byibuze yakira abantu mu manama. Yabasabye gusenya inyubako ziharangwa zigaragara ko zishaje. Ikindi yanenze ni abantu bajya gusenga bakigira muri Whatsapp aho gukurikirana ibivugirwa mu materaniro. Yavuze ko bene abo nta busabane bagirana n'Imana. Yunzemo ati: "Connection hagati ye n'Imana iba yapfuye" Nyuma y'amateraniro, Guverineri Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye inyubako ADEPR iri kubaka kabone nubwo zitari zuzura. 

REBA AMAFOTO 

Guverineri GatabaziGuverineri GatabaziGuverineri Gatabazi

Basuye inyubako nshya ADEPR Gicumbi iri kubaka

Guverineri Gatabazi

Guverineri Hon Gatabazi JMV aganira n'abanyamakuru

Rurangirwa

Rev Rurangirwa Emmanuel umuyobozi wa ADEPR Ururembo rw'Amajyaruguru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yelo6 years ago
    Ndabona atabanenze ahubwo yabagiriye inama





Inyarwanda BACKGROUND