RFL
Kigali

AMERIKA: The Ben agiye gusoza umwaka ataramira abatuye mu mujyi wa Dayton

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/12/2017 11:10
4


The Ben ni iumwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye igihugu gifite ariko kuri ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore umaze kwandika izina rikomeye mu mitima ya benshi bakunda muzika nyarwanda, agiye gusoza umwaka ataramana n’abanyarwanda kimwe n’inshuti zabo zibarizwa muri Leta ya Ohio mu mujyi wa Dayton.



Umujyi wa Dayton amateka atubwira ko ari umujyi wa gatandatu mu mijyi minini ya Leta ya Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aha haba abanyarwanda batari bake kimwe n’inshuti zabo, kuri ubu aba bifuje gusoza umwaka bataramana na The Ben mu gitaramo cyo gusoza umwaka kizaba tariki 30 Ukuboza 2017 bagasoza umwaka bibyinira mu gitaramo gikomeye.

the benThe Ben azasoza umwaka ataramira muri Dayton umujyi wo muri Leta ya Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Iki gitaramo The Ben agiye gukorera muri Amerika kigiye kuba mu gihe yari amaze iminsi avuye mu Rwanda aho yakoreye ibitaramo binyuranye nyuma akaza kujya no muri Canada aho yataramiye urubyiruko rw’abanyarwanda rwari rwihurije mu nama yabereye muri Canada. Kuri ubu abatahiwe bakaba ari abanyarwanda n’inshuti zabo zituye muri Leta ya Ohio mu mujyi wa Dayton azaba asozanya nabo umwaka mu gitaramo kizaba tariki 30 Ukuboza 2017 aho kwinjira bizaba ari amadorali 40-50 na 60 mu myanya y’icyubahiro.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA THE BEN NA TOM CLOSE BAKORANYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nily6 years ago
    50$ and 60$ hahahahahhaahahah kwikirigita bitaha
  • Yves6 years ago
    Erega iyo urenze uba urenze niyo abantu bakureba babikubonamo
  • rukundo 6 years ago
    Nonese ntuzi gusoma ariko nkamwe muzatera I mbere Ryari koko urapinga utanasomye
  • Ismael6 years ago
    Kooo isetse urunva 50$ na 60$ ari amahera make





Inyarwanda BACKGROUND