The Ben ni iumwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye igihugu gifite ariko kuri ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore umaze kwandika izina rikomeye mu mitima ya benshi bakunda muzika nyarwanda, agiye gusoza umwaka ataramana n’abanyarwanda kimwe n’inshuti zabo zibarizwa muri Leta ya Ohio mu mujyi wa Dayton.
Umujyi wa Dayton amateka atubwira ko ari umujyi wa gatandatu mu mijyi minini ya Leta ya Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aha haba abanyarwanda batari bake kimwe n’inshuti zabo, kuri ubu aba bifuje gusoza umwaka bataramana na The Ben mu gitaramo cyo gusoza umwaka kizaba tariki 30 Ukuboza 2017 bagasoza umwaka bibyinira mu gitaramo gikomeye.
The Ben azasoza umwaka ataramira muri Dayton umujyi wo muri Leta ya Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Iki gitaramo The Ben agiye gukorera muri Amerika kigiye kuba mu gihe yari amaze iminsi avuye mu Rwanda aho yakoreye ibitaramo binyuranye nyuma akaza kujya no muri Canada aho yataramiye urubyiruko rw’abanyarwanda rwari rwihurije mu nama yabereye muri Canada. Kuri ubu abatahiwe bakaba ari abanyarwanda n’inshuti zabo zituye muri Leta ya Ohio mu mujyi wa Dayton azaba asozanya nabo umwaka mu gitaramo kizaba tariki 30 Ukuboza 2017 aho kwinjira bizaba ari amadorali 40-50 na 60 mu myanya y’icyubahiro.
TANGA IGITECYEREZO