RFL
Kigali

Tonzi n'abandi bahanzikazi bahuriye mu IJWI Family basohoye amashusho y'indirimbo 'My Fortress'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/12/2017 20:45
0


Abahanzikazi mu muziki wa Gospel bahuriye mu Ijwi Family bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'My Fortress' yanditswe na Karen Uwera. Aba bahanzikazi ni Tonzi, Uwera Karen, Muganwa Assumpta (Satura), Rachel Rwibasira na Natukunda Apophia(Posh).



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo, yagize ati: Iyi ndirimbi 'My Fortress' ni nziza cyane ku muntu wese wizera ko Imana ari inyembaraga, natwe nk'Ijwi Family tukaba tuyituye abantu bose tubabwira ko Imana ari yo mbaraga zacu mu bihe bikomeye, mu bihe by'umunezero mu bihe byose wacamo, Imana niyo mbaraga, turayibatuye mwese, muyikunde kandi muyisangize abandi, dufatanye kwamamaza ubutumwa bwiza. Ni indirimbo yanditswe na Karen, navuga yuko ari indirimbo igaragaraza ko mu itsinda buri wese afite umwihariko."

Ijwi Family

Abahanzikazi bagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY FORTRESS' YA IJWI FAMILY

Ese Gahongayire, Gaby Kamanzi, Phanny, Diana,.. ntabwo bakibarizwa mu Ijwi Family??

IJWI Family basanzwe bategura ibikorwa by'umuziki harimo n'ibitaramo, ni ibikorwa bizwi nka All in One. Mu bikorwa bakoze ubushize, muri All in One wabonagamo abahanzikazi nka Alice Tonny, Gaby Kamanzi, Diana Kamugisha, Aline Gahongayire, Jackie Mugabo, Pastor Rose Ngabo na Phanny Wibabara, gusa ntabwo bagaragaye muri iyi ndirimbo 'My Fortress', ahubwo hagaragayemo andi maraso mashya aho twavugamo umuhanzikazi Natukunda Apophia (Posh). Ibi byatumye twibaza niba abatagaragaye muri iyi ndirimbo baba batakibarizwa mu IJWI Family, nuko Tonzi aduha ubusobanuro buhagije. Tonzi yashimangiye ko batigeze bahindura izina ndetse nta n'umuntun n'umwe wigeze abasezera. Yagize ati: 

Ntabwo twahindiye izina, izina rya group ni IJWI Family. All in one ni event dutegura. Ntabwo turi abantu bahuye kugira ngo tujye duhorana, oya. Nkuko iyerekwa ryacu rivuga turi inyenyeri mu kirere kandi nta nyenyeri ibyiga indi,icy'ingenzi ni uko turi gukorera Imana kandi urabizi ko ntabwo byoroshye abantu bahuye ari bakuru bafite  imihamagaro itandukanye, guhuza umunsi umwe cyangwa ibiri hari igihe bidakunda ariko nta muntu wavuye muri All In One, nta wadusezeye ahubwo ni wa muhamagaro wacu wo gukomeza gukoresha impano zacu twamamaza inkuru nziza na cyane ko ari cyo duhuriyeho. 

Image result for All in One amakuru igitaramo Ubumwe

Bamwe mu bagize Ijwi Family ntabwo bagaragaye muri iyi ndirimbo nshya

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY FORTRESS' YA IJWI FAMILY

Tonzi yakomeje agira ati: "Turashyigikirana ufite igikorwa akatumenyesha wenda hakabaho igihe duhura twese nkuko twabikoze muri Editions ebyiri zabanje. Abataragaragaye muri iyi ndirimbo bagiye batwiseguraho, Tonny ntabwo ari mu Rwanda, Jackie Mugabo ntabwo ahari, Phanny Wibabara ntabwo ahari, Gaby Kamanzi yari mu bintu byinshi nawe ataboneka, Diana Kamugisha na Rose Ngabo nabo bataboneka, Aline Gahongayire nawe atubwira ko ahuze, nta muntu utaratubwiye impamvu kandi turubahana."

Apophia Natukunda

Apophia Natukunda, amaraso mashya mu Ijwi Family

IJWI Family ngo bagiye gukora igiterane kizatangirwamo impanuro ku rubyiruko

Tonzi yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo, bagiye gukora igiterane mu mpera z'uyu mwaka wa 2017, bakazaba bashishikariza urubyiruko kuva mu biyobyabwenge. Yagize ati: "Nyuma y'iyi ndirimbo turi gutegura igiterane, turifuza gusabana n'urubyiruko mu mpera z'uyu mwaka aho urubyiruko tuzarushishikariza kuva mu biyobyabwenge."

Alice Tonny

The Voice

Hano ni mu gitaramo baherutse gukora, icyo gihe Gaby Kamanzi ntabwo yaririmbye

Knowless

Knowless na Clement bari bitabiriye iki gitaramo

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY FORTRESS' YA IJWI FAMILY


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND