RFL
Kigali

Yemi Alade azafatanya na Sauti Sol gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyo gusoza umwaka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/12/2017 15:27
0


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru yuko itsinda rya Sauti Sol rigiye kuza mu Rwanda aho rizataramira abantu mu gitaramo cyo gusoza umwaka, ibirori bizwi nka Kigali Count Down biba bigamije kwishimira kurangiza umwaka abantu baha ikaze umwaka mushya uba utangiye.



Ibi birori byari byavuzwe ko bizitabirwa na Sauti Sol icyakora itsinda riri kubitegura ryamaze kongeraho Yemi Alade nk’umuhanzikazi ukunzwe ku mugabane wa Afrika mu rwego rwo kuzifatanya n’abanyarwanda muri ibi birori byo gusoza umwaka bya Kigali Count Down bibera muri Kigali Convention Center.

Iki gitaramo cya Kigali Count Down ubusanzwe kiba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza rishyira iya 1 Mutarama, ibi ni nako bimeze uyu mwaka dore ko iki gitaramo kizaba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2017 rishyira 1 Mutarama 2018, aho aba bahanzi twavuze haruguru kimwe n'abandi bazagenda bongerwaho ba hano mu gihugu bazataramira abatuye umujyi wa Kigali bakarasa umwaka.

yemi alade

Igitaramo kizaririmbamo Yemi Alade

REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO ZA YEMI ALADE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND