Mu Mujyi wa Kigali habereye ibirori bitamenyerewe bya “Silent Disco” aho abakunzi b’umuziki batarama buri wese yumva ubwoko bw’indirimbo yifuza nta rusaku rwumvikana. “Silent Disco”, ni uburyo butamenyerewe mu bitaramo byo mu Rwanda ariko busanzwe bukoreshwa mu bindi bihugu byateye imbere.
Ni ibirori biba biyobowe n’abahanga mu kuvangavanga imiziki ariko bakabikorera ahantu hatumvikana urusaku. Umufana wese witabira ibirori ahabwa headphones zikoresha ihuzanzira ritagira umugozi [wireless], ni na zo zimufasha kumva indirimbo hatumvikanye urusaku. Buri wese aba abyina ibye bitewe na shene yashyizeho kuko haba hateguwe aba Djs barenze umwe.
MU MASHUSHO REBA HANO AGACE GATO KUKO BYARI BYIFASHE
I Kigali ibirori bya Silent Disco byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017. Bibaye ku nshuro ya gatandatu dore ko byatangijwe mu mwaka wa 2015 ubwo byaberaga bwa mbere kuri The Mirror Hotel i Remera. Ibi birori byateguwe na Lilian Events, mu nyubako ya KCT ibarizwa mu mujyi hagati, aha aba Djs banyuranye barimo Dj Phil Peter, Dj Spinny, Selecta Copin nabandi bavangavangaga imiziki.
REBA AMAFOTO:
Dj Phil Peter yahageze kare atangira gucurangira abantuAbazindutse umuziki bawuhereye kareSibomana Patrick Pappy umukinnyi w'ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus yari yaje mu karuhuko aha yari yatemberanye na Iradukunda Bertrand ukinira Bugesera FcAbahageze kare babanje kumva umuziki biyicariye bafata icyo kunywa gake gakeUmuziki waryoshye Umunyamideri Kaneza Linka Amandah (Uri hagati) yinjira mu gitaramo yihishaga ibijyanye n'amafotoVj Spinny yacurangaga akanyuzamo agacana ibishashi byarangazaga abantuVj Spinny azenguruka akabyiniro acanye ibishashiTizzo wo mu itsinda rya Active yinjiranye muri iki gitaramo na Kate GustaveDavid Bayingana akigera muri iki gitaramoLiliane (urimo hagati yambaye umupira w'umukara) niwe utegura ibi bitaramoJack B na David Bayingana bari baryoheweDj Pius akigera muri iki gitaramo yaruhukiye kwa Dj bamuha rugari nawe arigaragazaUncle Austin yari yaryoheweAbakunzi b'umuziki bari banyuzwe
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmanuel- Inyarwanda ltd
TANGA IGITECYEREZO