RFL
Kigali

Umunyamakuru Honoré Vumbika (Mc V) ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubengwa n’inkumi bari bafitanye ubukwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/12/2017 22:04
14


Umuhoza Honoré Vumbika uzwi cyane nka Mc V ni umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Sana Radio, Radio Mariya na Energy Radio akoraho magingo aya. Kuri ubu ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubengwa n’uwo bari bafitanye ubukwe.



Umuhoza Honoré uzwi nka Vumbika Umusizi kuri Facebook yamenyekanye nka Mc V agikorera Sana Radio. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Energy Radio y’i Musanze aho akora mu ishami ry’amakuru ndetse no mu kiganiro cyo kubaka ingo cyitwa ‘Akabariro’ kiba buri wa Gatandatu kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa Saba z’ijoro. Ni umusore w’imfubyi ku babyeyi bombi, akaba yarakuriye mu mujyi wa Kigali aho nyina avuka mu gihe papa we avuka mu karere ka Musanze.

MC V

Mc V ari mu gahinda yatewe no kubengwa

Umuhoza Honoré Vumbika uzwi nka Mc V avuga ko kuri ubu yamaze gukura bitandukanye n’uko abantu bari bamuzi mbere kuko ibyo yakoraga akiri umwana atari byo akora ubu. Mc V amaze imyaka ibiri n’amezi atatu ari mu rukundo n’umukobwa witwa Nzayihimbaza Olive w’i Karongi ariko ukorera mu karere ka Musanze ari nako karere Mc V akoreramo. Mc V na Olive bateganyaga kurushinga umwaka utaha mu kwezi kwa Gatatu. Kuri ubu ariko urukundo rwabo rwamaze gushyirwaho akadomo bivuye ku muryango w’umukobwa utarashimye ko umukobwa wabo arongorwa na Umuhoza Honoré Vumbika.

MC V

Mc V na Olive yari yarimitse mu mutima we bajyaga basohokana inshuro nyinshi

Mc V avuga ko kubengwa byamuteye agahinda gakomeye kugeza aho amara iminsi itatu atabasha kujya ku kazi aho yirirwaga iwe mu nzu yigunze kubera agahinda. Kuri ubu arasaba abakunzi be b'abandi bakristo muri rusange kumusengera na cyane ko yizeye ko mu gusenga, ibintu byose bishoboka. Umuhoza Honoré Vumbika yabwiye Inyarwanda.com ko yahungabanye mu buryo bukomeye nyuma yo kubengwa n’umukobwa yari yarahaye umutima we wose by'akarusho bakaba biteguraga kurushinga umwaka utaha, aho yari yaramaze kubimenyesha imiryango n'inshuti ze n'iz'umukobwa. 

Umukobwa ngo akimara kubwirwa n'umuryango we badashaka Mc V nk'umukwe wabo, ngo yabanje kunanirwa kubyakira kuko yakundana cyane umusore. Ngo yajyaga ahamagara umusore arimo kurira. Tariki 21/12/2017 ngo ni bwo umukobwa yari kwereka ababyeyi be umukunzi we (Umuhoza Honore), gusa urukundo rwabo rushyirwaho akadomo iyo tariki itari yagera kuko ababyeyi b'umukobwa ngo bavuze ko badashaka uwo musore na cyane ko bari basanzwe bamuzi kuko Honore yajyaga ajyayo gusura umukobwa aho bari bakiri inshuti bisanzwe. Mc V aganira na Inyarwanda.com yagize ati:

Umukobwa twiteguraga kubana yitwa Nzayihimbaza Olive, twari tumaranye imyaka ibiri n’igice, yanyanze anziza ko umuryango we utanshaka kandi njye namukundaga. Yarambwiye ngo ntabwo ashaka kuba igicibwa mu muryango we. (...) Tariki 21/12/2017 twari kujyana mu muryango akanyerekana kumugaragaro, byari no ku isabukuru ye (Olive). Yaje kumbwira ko ankunda ariko ngo iwabo babyanze, bityo ngo ntashaka kuba igicibwa mu muryango. Mu kwezi kwa 3 umwaka utaha ni bwo twari kuzakora ubukwe ariko ntabwo twari twakemeje itariki. Byamaze igihe tutavugana, rimwe ambwira ko yabuze umutima wo guhitimo,abimbwira arira, nyuma aza kumbwira ko iwabo babyanze.

MC V

Ku mbuga nkoranyambaga ze Mc V anyuzaho amatangazo asaba inkunga y'amasengesho

Umuhoza Honoré Vumbika ari we Mc V avuga ko urukundo rwe na Nzayihimbaza Olive abantu benshi bari baruzi yaba ku kazi kuri Energy Radio ndetse n’abo mu muryango we bo mu ntara ngo bari babizi, gusa ngo ab’i Kigali ni bo batari bazi ayo makuru kuko batari bakabasuye. Umuhoza Honoré Vumbika avuga ko yahungabanye cyane nyuma yo kubengwa n'uwo yari yarimitse mu mutima we. Yagize ati: "Narahungabanye cyane, namaze iminsi itatu ntakora, kandi ubusanzwe ntanga raporo y’inkuru eshatu buri munsi. Nubwo ntakiri muri Gospel, mu gusenga byose birashoboka, aho bigeze ubu ndi kugenda mbyiyibagiza,kuko iyo nabaga niriwe mbitekereza, naburaga amahoro simbe nagira icyo nkora."

MC V

Mc V yakoze no kuri Radio Mariya nyuma yo kuva kuri Sana Radio

MC V

Aribaza niba azategereza uwo yakunze cyangwa niba azashaka undi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • arsenal6 years ago
    pole sana wangu Imana izaguha undi
  • Nina6 years ago
    You are actually craving for attention. I don’t blame that young lady waguteye ishoti, abahungu nkawe full of themselves kubana nabo ni ukuyatamo. Nakugira inama yo kwiyora aho wamenetse ugashaka ubuzima, ukareka kuba crying baby, it is ridiculous! Go get your shit together man!
  • Jorge 6 years ago
    Ihangane, iwabo wabantu ntabwo bajya banga umuntu, numukobwa wakubenze, ababyeyi bararengana. Gusa pole u Rwanda buze ibintu ntirubuze abantu, muminsi mike uraba wabonye ikindi cyuki. Courage!
  • x6 years ago
    Birababaje pe! Sinari nziko hakibaho abakobwa bakuru bafite sentiments ziyoborwa n'ababyeyi babo. Hanyuma se umunsi abo babyeyi bamuhitiyemo umuntu, urugo ntirugende neza, bazabyirengera? (Ni ah'amasengesho pe!)
  • Kankazi6 years ago
    Nanjye uyu namubenga!!Ni cya mayibobo!!Ngo Vumbika???ni vumbika nyine!!Aragapuuuu
  • Haley6 years ago
    Uyu munyamakuru ubundi ninde wamuhaye akazi? Ntasoni agapostinga umuntu ngo nuko yamwanze? Arikumuregerandese? Kumwanga nuburenganzira bwe uriya mukobwa ashatse yamurega kuko kuriya nukumushyirira ubuzima hanze nubwumuryangowe. Biriya ntago bireba abanyarwanda nibo bireba. Uwo mugabo yitwaje icyo aricyo ngo amusebye kdi ntago aziko ariwe wisebebeje not to mention ntamuntu numwe ubyitayeho.
  • nkurunziza6 years ago
    Biracyabaho se?
  • Bebe6 years ago
    Hahahah!!ahubwo niba wari umaze nokubonaho nikariso ye yaba yarandavuye!!
  • 6 years ago
    Not to mention that he has a mental problem but he really need attention. and he is a total stupid man. imagine someone who gives a program about "Akabariro" claiming to be advising married couples how to strengthen their relationship and he dare post such a message publicly with a picture of the lady en plus. Young man mbabariye umukobwa uzakugwaho kuko azarira adakama ubuzima bwe bwose nudahinduka.
  • Ntareyakanwa6 years ago
    Men! kuki mwanga umuntu mushingiye kuko ari,aremye, yavutse n'aho yavukiye? kwangwa n'umukobwa byo amenye ko nubundi atamukundaga kuko iyaba yaramukundaga yari kumwitambikira mpaka barushinze!! Mana we! abanyarwanda? abanyarwanda? ariko abanyarwanda? nzaba mbarirwa ibyabo kabisa!
  • 6 years ago
    arko mn muziko abantu babuze ubwenge nkuyu witwa haley sinjiji urumva ibigambo wavuze binuka ujye wubaha mvnd irikigoryi pee jye nihanganishije umuvandimwe ntimuzongere mujye mukura mwa bihonimwe muhoza igire umutima wo kwihangana uribeshya akamvugaho arambona
  • placide6 years ago
    arikose abakobwa nkabo baracyabaho man musore ihangane uzabona undi ugukunda wang uwo mureke nubundi niyagukundaga man poer.
  • Musomyi6 years ago
    Uri umusore mwiza kand wamaze gutegura ejo heza, urasabwa gutuza kand ukareka kuguma wenyine ntiwihutire guhita ushaka undi mukunzi, ahubwo banza urangize indi mishinga yindi ifite inyungu warufite, kand nubishobora ushake club ya GYM ukore sport urye neza bifite intungamubiri wikunde kand usenge Imana witeho abavandimwe ukunde abakene, niba hari izindi ngeso mbi wiyiziho uzireke. Hitamo guhinduka wese kd uhinduke from negative to positive. Nyuma yaho uzasanga uwagutaye ntacyo yakurushaga ahubwo yaguhaye amahirwe numwanya wokurushaho gutekereza , guhinduka, guterimbere...wibuke Imana cyaneeee kuruta byose.
  • mutoni2 years ago
    niyihangane,cg,anyikundire





Inyarwanda BACKGROUND