Umuhoza Honoré Vumbika uzwi cyane nka Mc V ni umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Sana Radio, Radio Mariya na Energy Radio akoraho magingo aya. Kuri ubu ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubengwa n’uwo bari bafitanye ubukwe.
Umuhoza Honoré uzwi nka Vumbika Umusizi kuri Facebook yamenyekanye nka Mc V agikorera Sana Radio. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Energy Radio y’i Musanze aho akora mu ishami ry’amakuru ndetse no mu kiganiro cyo kubaka ingo cyitwa ‘Akabariro’ kiba buri wa Gatandatu kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa Saba z’ijoro. Ni umusore w’imfubyi ku babyeyi bombi, akaba yarakuriye mu mujyi wa Kigali aho nyina avuka mu gihe papa we avuka mu karere ka Musanze.
Mc V ari mu gahinda yatewe no kubengwa
Umuhoza Honoré Vumbika uzwi nka Mc V avuga ko kuri ubu yamaze gukura bitandukanye n’uko abantu bari bamuzi mbere kuko ibyo yakoraga akiri umwana atari byo akora ubu. Mc V amaze imyaka ibiri n’amezi atatu ari mu rukundo n’umukobwa witwa Nzayihimbaza Olive w’i Karongi ariko ukorera mu karere ka Musanze ari nako karere Mc V akoreramo. Mc V na Olive bateganyaga kurushinga umwaka utaha mu kwezi kwa Gatatu. Kuri ubu ariko urukundo rwabo rwamaze gushyirwaho akadomo bivuye ku muryango w’umukobwa utarashimye ko umukobwa wabo arongorwa na Umuhoza Honoré Vumbika.
Mc V na Olive yari yarimitse mu mutima we bajyaga basohokana inshuro nyinshi
Mc V avuga ko kubengwa byamuteye agahinda gakomeye kugeza aho amara iminsi itatu atabasha kujya ku kazi aho yirirwaga iwe mu nzu yigunze kubera agahinda. Kuri ubu arasaba abakunzi be b'abandi bakristo muri rusange kumusengera na cyane ko yizeye ko mu gusenga, ibintu byose bishoboka. Umuhoza Honoré Vumbika yabwiye Inyarwanda.com ko yahungabanye mu buryo bukomeye nyuma yo kubengwa n’umukobwa yari yarahaye umutima we wose by'akarusho bakaba biteguraga kurushinga umwaka utaha, aho yari yaramaze kubimenyesha imiryango n'inshuti ze n'iz'umukobwa.
Umukobwa ngo akimara kubwirwa n'umuryango we badashaka Mc V nk'umukwe wabo, ngo yabanje kunanirwa kubyakira kuko yakundana cyane umusore. Ngo yajyaga ahamagara umusore arimo kurira. Tariki 21/12/2017 ngo ni bwo umukobwa yari kwereka ababyeyi be umukunzi we (Umuhoza Honore), gusa urukundo rwabo rushyirwaho akadomo iyo tariki itari yagera kuko ababyeyi b'umukobwa ngo bavuze ko badashaka uwo musore na cyane ko bari basanzwe bamuzi kuko Honore yajyaga ajyayo gusura umukobwa aho bari bakiri inshuti bisanzwe. Mc V aganira na Inyarwanda.com yagize ati:
Umukobwa twiteguraga kubana yitwa Nzayihimbaza Olive, twari tumaranye imyaka ibiri n’igice, yanyanze anziza ko umuryango we utanshaka kandi njye namukundaga. Yarambwiye ngo ntabwo ashaka kuba igicibwa mu muryango we. (...) Tariki 21/12/2017 twari kujyana mu muryango akanyerekana kumugaragaro, byari no ku isabukuru ye (Olive). Yaje kumbwira ko ankunda ariko ngo iwabo babyanze, bityo ngo ntashaka kuba igicibwa mu muryango. Mu kwezi kwa 3 umwaka utaha ni bwo twari kuzakora ubukwe ariko ntabwo twari twakemeje itariki. Byamaze igihe tutavugana, rimwe ambwira ko yabuze umutima wo guhitimo,abimbwira arira, nyuma aza kumbwira ko iwabo babyanze.
Ku mbuga nkoranyambaga ze Mc V anyuzaho amatangazo asaba inkunga y'amasengesho
Umuhoza Honoré Vumbika ari we Mc V avuga ko urukundo rwe na Nzayihimbaza Olive abantu benshi bari baruzi yaba ku kazi kuri Energy Radio ndetse n’abo mu muryango we bo mu ntara ngo bari babizi, gusa ngo ab’i Kigali ni bo batari bazi ayo makuru kuko batari bakabasuye. Umuhoza Honoré Vumbika avuga ko yahungabanye cyane nyuma yo kubengwa n'uwo yari yarimitse mu mutima we. Yagize ati: "Narahungabanye cyane, namaze iminsi itatu ntakora, kandi ubusanzwe ntanga raporo y’inkuru eshatu buri munsi. Nubwo ntakiri muri Gospel, mu gusenga byose birashoboka, aho bigeze ubu ndi kugenda mbyiyibagiza,kuko iyo nabaga niriwe mbitekereza, naburaga amahoro simbe nagira icyo nkora."
Mc V yakoze no kuri Radio Mariya nyuma yo kuva kuri Sana Radio
Aribaza niba azategereza uwo yakunze cyangwa niba azashaka undi
TANGA IGITECYEREZO