RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi w’umwamikazi utarasamanye icyaha, Bikira Mariya nyina wa Yezu: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/12/2017 10:45
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 49 mu byumweru bigize umwaka tariki 8 Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 343 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 23 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1941: Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Franklin D. Roosevelt yagize umunsi wa tariki 7 Ukuboza umunsi w’ikimwaro nyuma y’uko Amerika ifatanyije n’u Bushinwa zagabye intambara ku Buyapani.

1980: Umuhanzi w’umwongereza John Lennon akaba umwe mu bashinze itsinda ry’abongereza rya The Beattles yiciwe mu mujyi wa New York imbere y’inzu yari acumbitsemo yitwa The Dakota, akaba yararashwe na Mark David Chapman.

1991: Abayobozi b’u Burusiya, Belarus na Ukraine basinye amasezerano asesa burundu ubumwe bw’abasoviyeti bashyiraho ibihugu byigenga, ndetse bashyiraho umuryango uhuza ibyo bihugu.

1998: Abantu 81 bishwe n’umutwe witwaje intwaro muri Algeria.

2004: Amasezerano y’I  Cuzco, muri Peru yashyizeho umuryango uhuza ibihugu byo muri Amerika y’amajyepfo yarasinywe.

2007: Ibiro by’ishyaka rya Pakistan Peoples’ Party rya Benazir Bhutto akaba ariwe mugore wa mbere ari nawe wenyine wabaye minisitiri w’intebe mu bihugu by’abarabu byatewe n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye maze bicamo abantu 3.

Abantu bavutse uyu munsi:

1765:Eli Whitney, umukanishi w’umunyamerika akaba ariwe wakoze imashini itunganya ipamba, nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1825.

1861: William C. Durant, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze inganda zikora imodoka 2 za General Motors na Chevrolet nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1947.

1947: Gérard Blanc, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa guitar w’umufaransa nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2009.

1970Me Phi Me, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1972: Marco Abreu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Angola nibwo yavutse.

1976Dominic Monaghan, umukinnyi wa filime w’umwongereza ukomoka mu Budage nibwo yavutse.

1978: Anwar Siraj, umukinnyi w’umupira w’amamguru w’umunya Ethiopia nibwo yavutse.

1978:Ian Somerhalder, umukinnyi wa filime w’umunyamerika, wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane Vampire Diaries nibwo yavutse.

1982: Nicki Minaj, umuraperikazi w’umunyamerika ukomoka mu birwa bya Trinidad na Tobago yabonye izuba.

1984Sam Hunt, umuririmbyi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1952Charles Lightoller, umwongereza wari umuyobozi w’ubwato bwa Titanic bwarohamye mu 1912, akaza kurokoka impanuka yitabye Imana ku myaka 78 y’amavuko.

1980John Lennon, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa guitar, akaba yaranatunganyaga indirimbo z’amajwi wabarizwaga mu itsinda rya The Beatles yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko.

1991Kimberly Bergalis, umunyamerika akaba umwe mu bantu ba mbere bahitanywe n’agakoko gatera SIDA yitabye Imana ku myaka 23 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi w’isama ry’umwamikazi utarasamanywe icyaha, mu bemera Bikira Mariya nka nyina wa Yezu (Feast of the Immaculate Conception).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND