RFL
Kigali

Antoine Hey ntabwo anyuzwe n’igitego kimwe Amavubi amaze gutsinda mu mikino 3

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/12/2017 10:44
1


Antoine Hey John Paul umutoza mukuru w’Amavubi ari mu mikino ya CECAFA iri kubera muri Kenya, nyuma yo kugwa miswi na Libya bakanganya 0-0 yavuze ko uyu mukino utababaje cyane kuko yabonye ko abakinnyi b’Amavubi bagenda bazamura urwego. Gusa ngo ntabwo anyuzwe n’igitego kimwe abasore bamaze kwinjiza mu mikino itatu.



Nyuma y’umukino, Antoine Hey yabwiye abanyamakuru ko umukino wagenze neza mu gushaka uburyo bw’igitego nubwo bitakunze ko kijyamo ariko abakinnyi be bitwaye neza mu kibuga mu buryo buri tekinike. Mu magambo ye yagize ati:

Ntabwo tubabajwe no kuba twanganyije. Byose burya bigira intangiriro, turacyari mu nzira yo kubaka ikipe ikomeye. Uyu munsi (Kuwa Kane) nabonye ibintu bitanga icyizere nubwo tutatsinze. Twabonye amahirwe menshi yari kubyara igitego. Wari umukino mwiza cyane ku makipe yombi cyane kuri twe dufite ikipe y’abakiri bato.

Gusa Antoine Hey ntabwo anyunzwe n’igitego kimwe Amavubi amaze kwinjiza mu izamu mu gihe bo bamaze kwinjizwa ibitego bitanu mu mikino itatu (3) bamaze gukina.Yagize ati:

Muri uyu mukino nabonye ko uburyo bw’imikinire (System) buri gukora neza kandi ko abakinnyi bari kubonana neza mu kibuga nubwo tutatsinze igitego. Gusa kimwe mu bintu navuga nuko igitego kimwe rukumbi mu mikino itatu ntabwo gihagije. Twabonye amakoruneri, ama-coup franc n’indi mipira iteretse twabonye ntabwo twabibyaje umusaruro.

Antoine Hey John Paul umutoza w'Amavubi

Antoine Hey John Paul umutoza w'Amavubi

Mu mukino ufungura irushanwa, Antoine Hey yari yabanjemo abakinnyi yaje kuruhutsa ku mukino wa Zanzibar ababikiye umukino wa Libya. Mu kugereranya imikino yombi yakinwe n’abakinnyi bamwe, Antoine Hey yavuze ko umukino yatsinzwemo na Kenya atabona byinshi awuvugaho kuko habayeho kwakirwa nabi bituma abakinnyi bananirwa banatsindwa umukino byihuta. Yagize ati:

Umukino wa mbere mu by’ukuri nta byinshi nabona mvuga. Urugendo rwari rugoye cyane, abakinnyi bahise bananirwa, amafunguro bariye yari nk’icyorezo kuko byabaye ngombwa ko twihahira ibyacu kugira ngo ducungure ubuzima bwacu i Kakamega. Twarabirenze turakina ariko ntabwo twari twishimiye ibyabaye. Nagerageje kubibwira itangazamakuru kuko byasaga n’agasuzuguro.

Antoine Hey John Paul asoza yibaza impamvu ikipe iri mu itsinda rya mbere (A) itangira irushanwa ikinira mu ntara ndetse ikanabimenyeshwa amasaha yarenze bigatuma abantu barara bagenda ijoro ryose. Mu magambo ye ati:

Na n'ubu ndakibaza impamvu twajyanwe i Kakamega. Turi mu itsinda rya mbere (A) kandi amakuru nari mfite mbere y'irushanwa nuko twagombaga gukinira ku kibuga cya Machackos. Nonese ndibaza impamvu ku munota wa nyuma twasabwe kugenda ijoro ryose tujya i Kakamega mu cyaro cya kure nta na gahunda bafite yo kutwakira neza

Mu itsinda rya mbere (A) u Rwanda rurimo, rumaze gukina imikino itatu (3) rukaba rufite inota rimwe n’umwenda w’ibitego bine (4) ku mwanya wa nyuma. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017 u Rwanda rucakirana na Tanzania mu mukino wa nyuma mu itsinda ku Mavubi.

Kugira ngo Amavubi abe yakomeza ni uko yabanza byibura gutsinda Tanzania ibitego biri hejuru cyangwa bitanu (5-0) kugira ngo Antoine Hey abanze agire amanota ane (4). Mu gihe u Rwanda rwaba rugize amanota ane banakuyemo umwenda w’ibitego, byasaba ko Kenya itsindwa na Zanzibar nibura ibitego 2-0. Ibi byatuma Kenya igumana amanota ane igasigara nta gitego izigamye nta n’icyo ibazwa kuko magingo aya izigamye ibitego bibiri (2). Zanzibar yo yahita ikomezanya amanota icyenda inayoboye itsinda.

Mu gihe kandi ibyo byaba bimaze kuba, Abanyarwanda basigara basenga Imana kugira ngo Tanzania izatsinde Libya igitego 1-0 mu mukino bafitanye kuwa Mbere tariki 11 Ukuboza 2017. Mu gihe Tanzania yaba yatsinze Libya igitego 1-0, yahita igira amanota ane (4), n’umwenda w’ibitego bitanu kuko kuri ubu ifite umwenda w’igitego kimwe n’inota rimwe. Ubwo ibitego 5-0 yaba yaratsinzwe n’Amavubi byaba ideni kuko yaba yishyuye kimwe yaba yatsinze Libya.

Biramutse bigenze gutya, mu itsinda rya mbere (A) hazamuka Zanzibar n’amanota icyenda, u Rwanda rukamukana amanota ane n’igitego kimwe baba bazigamwe bityo Kenya ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota ane ariko nta gitego izigamye cyangwa ibazwa nk’umwenda.

U Rwanda rwagiye rubona amahirwe atandukanye

U Rwanda rwagiye rubona amahirwe atandukanye 

Abafana b'Amavubi

Abafana b'Amavubi 

11 b'Amavubi babanje mu kibuga bakina na Libya

11 b'Amavubi babanje mu kibuga bakina na Libya

11 ba Libya babanje mu kibuga

11 ba Libya babanje mu kibuga

AMAFOTO: Ngabo Robben (Umuseke)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AGAHINDA6 years ago
    izo ninzozi zitapfa zibaye impamoo nibatahe baradushavuje ntibabuze byose





Inyarwanda BACKGROUND