RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018 igiye gutangira

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/12/2017 17:41
3


Igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda ugomba gusimbura Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 kigiye gutangira cyane ko habura iminsi mike ngo bitangizwe ku mugaragaro nk'uko amakuru Inyarwanda.com ikura imbere muri Rwanda Inspiration BackUp isanzwe itegura Miss Rwanda abivuga.



Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko mu cyumweru gitaha ari bwo hazatangizwa ibikorwa bya Miss Rwanda 2018 mu kiganiro n’abanyamakuru giteganyijwe mu ntangiriro z’icyumweru kiri imbere. Nyuma y’iki kiganiro n’abanyamakuru kizafungura ku mugaragaro Miss Rwanda 2018, hazakurikiraho kwiyandikisha kw’abakobwa bazaba bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Nkuko amakuru aturuka imbere muri Rwanda Inspiration Backup abitangaza, nyuma yo kwiyandisha mu kwezi kwa mbere (Mutarama 2018) hazatangira igikorwa cyo kujonjora abakobwa bazahagararira intara zinyuranye,  igikorwa kizatangira muri Mutarama 2018 mu gihe Nyampinga w’u Rwanda 2018 azamenyekana muri Gashyantare 2018.

Miss RwandaUmukobwa uzegukana ikamba azaba asimbura Iradukunda Elsa waryegukanye muri 2017

Umukobwa uzatorwa muri iki gikorwa azasimbura Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa wegukanye iri kamba akaba yaranahagarariye u Rwanda muri Miss World2017 nyuma y’imodoka n’ibindi bihembo yahawe nka Nyampinga w’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gisel Niyigena 6 years ago
    Miss Rwanda nta musaruro bitanga ahubwo bitwara amafaranga y ubusa. Urebye ikegeranyo wakura muri miss Rwanda ni ibi:(1) Abakobwa bagiyemo bose keretse Joly bose bahita bigira hanze. (2) ni uburyo bwo kubona abagabo bakize cg bazwi. (3) Urwanda rusesa umutungo babajyana gutembera hanze ngo ni amarushanwa. Muri make kuri njyewe ni ugupfusha amafaranga ubusa kuko ntibanavuganira abitishoboye. Njyewe mbaye miss Rwanda nabikoresha byibuza kwiteza imbere. Urugero: (1) nakoresha iyo platform nko mugukina film muri industry zikomeye urugero muri film za Tanzania na Nigeria. Aho byibuza nafasha abanyarwandakazi kubonamo inzira yo kuyinjira. Ou bien nkiyamamariza kuba umu depite nkavuganira urubyiruko.
  • cris6 years ago
    muzatubabarire mutore miss ukuzeho uri muri 22-24ans urangije cg wiga university naho ibyabàrangije high skul ntamusaruro ubirimo rwose.
  • NTEZIYAREMYE Roger Octave6 years ago
    KARIMPINYA azasubiremo turakukeneye.





Inyarwanda BACKGROUND