RFL
Kigali

UGANDA: UCU Canons ikinamo Micomyiza Rosine ni yo yaciye agahigo muri ‘Playoffs”

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/12/2017 13:17
0


UCU Canons Ladies Basketball Club iri mu cyiciro cya mbere muri Uganda ni yo yatwaye igikombe cy’imikino ya kamarampaka (Palyoffs) itsinze KCCA Leopards imikino ine muri irindwi bagombaga gukina.



Ni imikino amakipe yombi yagombaga gukina kuko yari yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutambuka muri kimwe cya kabiri (1/2) ari imbere. UCU Canons ikinamo Micomyiza Rosine umunyarwandakazi umaze igihe muri iyi kipe, yatangiye itsinda umukino wa mbere amanota 65-57, umukino wa kabiri 70-60 birakomeza mu mukino wa gatatu batsinda amanota 67-60 mbere yo gutsinda umukino wa kane amanota 62-54.

Kuba UCU yari ibashije gutsinda imikino ine (4) itegeko ryavugaga ko igomba gutwara igikombe kuko byari biteganyijwe ko bazakina imikino irindwi (7) bakaba batsinzemo irenga kimwe cya kabiri.

Micomyiza wagiye muri Uganda avuye muri The Hoops Rwanda avuga ko kuba batsinze KCCA Leopards kuko byari inshuro yabo ya gatatu kuva mu 2015, 2016 na 2017. Iyi kipe yahise iba iya mbere iciye agahigo ko gutwara iki gikombe inshuro eshatu yikurikiranyije mu cyiciro cy’abakobwa kuko mu bahungu byakozwe gusa na City Oilers.

Aganira na INYARWANDA, Micomyiza yavuze ko ubu mu ikipe ya UCU ari ibyishimo bikomeye cyane kuko bakoze igikorwa bahoraga barota, bagaca agahigo ko gutwara Playoffs inshuro eshatu bikurikiranya kandi bakaba bazahagararira Uganda mu mikino y’akarere ka Gatanu (Zone V 2018). Mu magambo ye yagize ati:

Ubundi hano biba ari intambara ikomeye mu kuba watwara igikombe inshuro irenze imwe kuko n’andi makipe aba ari aho acungana cyane. Byaradushimishije kugeza na n’ubu turacyanezerewe kuba twaratsinze KCCA yari yaratugiye imbere muri shampiyona.

Micomyiza Rosine (Hagati) ateruye igikombe

Micomyiza Rosine (Hagati) ateruye igikombe

Micomyiza yongeyeho ko ubu nyuma yuko basoje umwaka w’imikino batagiye kwicara cyangwa ngo bajye mu biruhuko kuko bagomba gutangira kwitegura imikino ihuza za kaminuza bityo nyuma akazabona kugaruka iwabo i Remera mu matariki ya 22 Ukuboza 2017.

UCU Canons Ladies bishimira igikombe batwaye KCCA Leopards

UCU Canons Ladies bishimira igikombe batwaye KCCA Leopards

Zone V: Micomyiza ukinira UCU Canons yagize icyo avuga kuri APR WBBC nyuma yo kuyitsinda-AMAFOTO

Micomyiza Rosine ubwo yari mu mikino ya Zone V 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND