RFL
Kigali

Ku nshuro ya kabiri umuryango AERA wateguye amahugurwa y’abana bo ku muhanda n'abavuye Iwawa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/12/2017 12:45
0


Ku nshuro ya kabiri Umuryango w’Ivugabutumwa Rihembura Imitima (AERA) (Association Evangelique pour Restauration des Ames) wateguye amahugurwa y’urubyiruko rw’abana bo ku muhanda.



Kuri ubu abatahiwe muri aya mahugurwa ni abana bavuye Iwawa n’urundi rubyiruko ruri mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara. Aya mahugurwa azaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 9/12/2017 guhera saa tatu (09h00). Aya mahugurwa agiye kuba ku nshuro ya kabiri dore ko ku nshuro ya mbere yabaye tariki 23/09/2017 akabera ku rusengero rwa EAR Kacyiru.

AERA ni umuryango wa Gikristo ushingiye kw’Idini ukaba ari umuryango uhuza amatorero anyuranye ya Gikristo. Ni umuryango ugamije kwamamaza ubutumwa bwiza mu rwego rwo guhembura imitima yihebye cyangwa yacitse intege, ukaba ugenda ukangurira amatorero ya Gikristo mu binjyanye n’ivugabutumwa ndetse nizindi nshingano zindi zafasha abakristo gukanguka no kutiheba kubera imibereho ugamije iterambere.

Uwanyirigira Chantal

Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal Umuvugizi Mukuru w’umuryango AERA

Ni muri urwo rwego AERA yateguye igikorwa cyo kuganiriza abana bo ku muhanda ku nshuro ya kabiri nyuma y'akarere ka Gasabo ubu ikaba igiye mu Karere ka Nyarugenge aho izahura n’icyiciro cy’abana b’urubyiruko higanjemo cyane cyane abavuye Iwawa. Aya mahugurwa azafungurwa n’Umuyobozi Mukuru ku Rwego rw’Igihugu ushinzwe Ibigo Ngororamuco ari we BOSENIBAMWE Aime atange n’impanuro yumvisha urubyiruko ko aribo Rwanda rw’ejo rugomba gusigasiga ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. 

Umuryango AERA

BOSENIBAMWE Aime Umuyobozi Mukuru ku Rwego rw’Igihugu Ushinzwe Ibigo Ngororamuco (National Rahabilitation Service)

Hifashishijwe ubutumwa mw’ijambo ry’Imana dusanga muri Luka 15:11-20 Pastor Aaron RUHIMBYA wo mu itorero rya Restoration church ku Kimisagara azaganiriza abitabiriye ayo mahugurwa ku bijyanye no kwigisha umwana gukunda umuryango. Naho Rev Maitre NDYAMIYEMENSHI Nathan nk’inararibonye azatanga ikiganiro mu nsanganyamatsiko igira iti 'Umwana gukunda umurimo'. Hazaba hari abatangangabuhamya batandukanye barimo nka H.Steveen na VUMIRIYA J Claude na KWIZERA Pacifique nk’abantu Yesu yagiriye neza bazagira inama urubyiruko uko babisohokamo. 

Abana bo ku muhanda

Rev Nathan Ndyamiyemenshi azatanga impuguro ku bana bo ku muhanda

Related image

Pastor Aaron RUHIMBYA ni umushumba mu itorero Restoration church

Umuryango AERA

Hano ni mu mahugurwa y'ubushize

Umuryango AERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND