Mu buzima busanzwe, kugira ngo umuntu abeho neza kandi atekanye akwiye kurya indyo yuzuye. Muri iyi ndyo yuzuye harimo igice kigizwe n’imbuto gusa kandi abantu badakunze kwitaho cyane aho usanga umuntu ashobora kumara igihe kinini cyane atazi uko kurya imbuto bimera.
Nubwo bigaragara ko benshi badakunze kwita ku kurya imbuto cyane ndetse bamwe bakaba bibwira ko ari ibiryo by’abana bato ariko burya kurya imbuto zitandukanye ni ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima bagiye bagaragaza ko imbuto ari isoko nziza y’intungamubiri zitandukanye nka vitamine, imyunyungugu, ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri, ibivumbikisho, uturemangingondodo n’ibindi bitandukanye.
Uretse ibi bivuzwe haruguru se ni akahe kamaro k’imbuto ku buzima bw’umuntu?
Nubwo mu bigaragara abantu b’ingeri zitandukanye batajyaga bibwira akamaro k’imbuto ku buzima bwabo bigatuma baziharira abana cyangwa ntibanazishyire ku rutonde rw’amafunguro bakwiye gufata buri munsi, dore bimwe mu bintu bitangaje biterwa no kurya imbuto:
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko burya ngo imbuto ari urukingo rukomeye rw’indwara zikaze zirimo kanseri, diabete, stroke, n’izindi zifite aho zihuriye n’umutima. Kurya imbuto zitandukanye kandi zihagije bifasha uruhu guhorana itoto ndetse no guca ukubiri n’ibibazo bitandukanye bifata uruhu, bifasha kandi urwungano ngogozi ari nabyo bituma umuntu abasha kwituma neza.
Imbuto ni isoko yo guhorana ibyishimo, ni ukuvuga iyo waziriye wirirwana umunezero udasanzwe, ibintu bituma umuntu atanasaza vuba. Uwavuga ibyiza by’imbuto ntiyabirangiza, gusa ni byiza kuzirya ku mafunguro yawe ya buri munsi kandi ukazirya zitandukanye.
Src: Lesfruitsetlegumesfrais.com
TANGA IGITECYEREZO