RFL
Kigali

Gaby Kamanzi ari muri Senegal mu giterane cya Afrika nyuma yo kuva muri Tchad, i Burayi na Uganda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2017 16:18
1


Gaby Irene Kamanzi umaze iminsi mu ngendo z'ivugabutumwa, kuri ubu ari kubarizwa i Dakar muri Senegal. Kuri uyu wa Kabiri tariki 5/12/2017 ni bwo Gaby Kamanzi yageze i Dakar.



Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo Amahoro, yagiye i Dakar nyuma yo kuva muri Tchad, i Burayi ndetse no muri Uganda. Muri Tchad yagiyeyo ku butumire bwa televiziyo yitwa Electron Tv imwe mu ma televiziyo akomeye muri icyo gihugu. Nyuma yo kuva muri Tchad, Gaby Kamanzi yahise ajya i Burayi azenguruka ibihugu nitandukanye nk'u Bubiligi, u Busuwisi na Denmark muri gahunda z'ibiterane n'ibitaramo yari yatumiwemo.

Gaby Irene Kamanzi yavuye i Burayi yerekeza muri Uganda mu gitaramo yari yatumiwemo n'umunyarwandakazi Rehema Lucky Antoinette uba muri Canada wari wakoreye igitaramo i Kampala ndetse banakorana indirimbo bise 'Ushyizwe hejuru'. Kuri ubu Gaby Kamanzi ari kubarizwa muri Senegal nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, akaba yaratumiwe mu giterane gikomeye kiri ku rwego rwa Afrika. Gaby Kamanzi ni we uhagarariye u Rwanda muri iki giterane. Yagize ati: 

Natumiwe mu giterane inaha muri Senegal, igiterane kijya kiba buri mwaka muri Eglise yitwa 'Bethel World Outreach Ministries International- Senegal'. Ni igiterane gihuza ibihugu byinshi, ariko by'umwihariko ni igiterane cya Afrika. Njyewe rero natumiwe nk'umunyarwanda, mbese nzaba mpagarariye u Rwanda, igiterane cyatangiye tariki 5/12/2017 kizasozwa tariki 10/12/2017. Ni ibyo najemo, hanyuma nyuma nzanakora ibindi bikorwa byo ku gukora indirimbo ndetse no gukora video.

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi ubwo yerekezaga i Dakar

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi mu kiganiro cya mu gitondo kuri Electron Tv muri Tchad

Image result for GABY KAMANZI I BURAYI

Gaby Kamanzi ubwo yari i Burayi mu mezi macye ashize

Image result for Gaby Kamanzi na Rehema Uganda

Gaby Kamanzi hamwe na Rehema bahuriye muri Uganda bagakorana indirimbo

REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Urakaza neza I Dakar





Inyarwanda BACKGROUND