Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 49 mu byumweru bigize umwaka tariki 6 ukuboza, ukaba ari umunsi wa 340 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 25 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1865: Ingingo ya 13 yo mu itegeko nshinga rya Amerika yatangiye gukurikizwa, ikaba ari ingingo yo guca ubucakara.
1877: Numero ya mbere y’ikinyamakuru Washington Post yagiye hanze.
1917: Igihugu cya Finland cyabonye ubwigenge bwacyo ku burusiya.
2006: Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cya Amerika (NASA) cyafashe amafoto yo ku mubumbe wa Mars, ubushakashatsi bwakorewe kuri aya mafoto bwaragaragaje ko kuri uyu mubumbe haba amazi.
Abantu bavutse uyu munsi:
1935: Jean Lapointe, umukinnyi wa filime, umuririmbyi, akaba n’umunyapolitiki w’umunyakanada nibwo yavutse.
1951: Gerry Francis, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza yabonye izuba.
1955: Steven Wright, umukinnyi wa filime zisekeje w’umunyamerika nibwo yavutse.
1971: Ryan White, umunyamerika, akaba ari mu bantu ba mbere bahitanywe n’agakoko gatera SIDA nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1990.
1976: Alicia Machado, umunyamideli, umukinnyikazi wa filime, akaba n’umuririmbyi w’umunyavenezuela, akaba ariwe wabaye nyampinga w’isi mu 1996 nibwo yavutse.
1980: Steve Lovell, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yabonye izuba.
1981: Federico Balzaretti, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.
1988: Nils Petersen, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
1989: Felix Schiller, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
1993: Pedro Mendes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1352: Papa Clement VI yaratashye.
1892: Werner von Siemens, umushoramari w’umudage akaba ariwe washinze uruganda rwa Siemens rukora telefoni yaratabarutse ku myaka 76 y’amavuko.
2005: Danny Williams, umuririmbyi w’umunya Afurika y’epfo yitabye Imana ku myaka 63 y’amavuko.
TANGA IGITECYEREZO