RFL
Kigali

Urban Boys ari babiri bagiye gukorera igitaramo cyabo cya mbere Nyabugogo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/12/2017 16:20
1


Urban Boys ni rimwe mu matsinda ya muzika yakomeye mu Rwanda, iri tsinda mu minsi ishize ryagize ibibazo bisiga ricitsemo ibice bibiri aho Safi Madiba yarivuyemo Humble Jizzo na Nizzo bagahitamo gukomeza itsinda, bwa mbere iri tsinda rigiye gutaramira abakunzi baryo mu gitaramo kizabera Nyabugogo.



Iki gitaramo cya Urban Boys cyiswe Urban Boys Vibes, byitezwe ko kizaba tariki 8 Ukuboza 2017 kikabera ahazwi nko kwa Mutangana mu kabari ka Vita E Bella. Twifuje kumenya impamvu aba bahanzi igitaramo cyabo cya mbere bahisemo kugikorera mu kabari maze tubaza Humble G umwe mu bagize iri tsinda atubwira ko ari igitaramo batumiwemo kandi batari kwanga ubutumire.

Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru ati: ”Nyiri kariya kabari tuzakoreramo asanzwe ari umufana wacu, ni umwe mu bababajwe n’ibibazo twahuye nabyo ariko nanone anyurwa n’indirimbo ya mbere twakoze turi babiri yafashe icyemezo cyo kudutumira kuko yifuje ko iwe ariho ha mbere tuzakorera igitaramo turi babiri ibintu byamushimishije nk'umufana wacu.”

Urban Boys

Abagize itsinda rya Urban Boys

Uyu muhanzi wo muri Urban Boys yatangaje ko bishimiye kuzataramira abakunzi babo bwa mbere ari babiri banabashimira uko babakiriye mu ruhando rwa muzika. Usibye iki gitaramo ariko Humble G yabwiye Inyarwanda.com ko hari n’ibindi byinshi bafite bazakora mu minsi iri imbere. Tubibutse kandi ko kwinjira muri iki gitaramo cya Urban Boys bizaba ari ubuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HAKIZA6 years ago
    MUBAYE NDAGASWI MURAPFUYE MURASHZE





Inyarwanda BACKGROUND