RFL
Kigali

Umurundi Ildephonse yasohoye amashusho y'indirimbo 'Yesu Dukize' atangaza ko hari iyo agiye gukorana na Thacien Titus-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2017 13:17
0


Ndayikengurukiye Ildephonse, umuhanzi w'umurundi uri gukorera umuziki mu gihugu cy'u Rwanda, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise 'Yesu Dukize' nyuma y'amezi 10 ashyize hanze amashusho y'iyo yise ‘Akayaga’.



Amashusho y'indirimbo 'Yesu Dukize' yafatiwe mu Rwanda ndetse aba ari naho atunganyirizwa na producer Karenzo. Abajijwe ku butumwa buri mu ndirimbo 'Yesu Dukize', Ildephonse yavuze ko yashakaga kubwira Imana ko hari ibintu byinshi igomba gukiza abantu bayo. Ildephonse yabwiye Inyarwanda.com ko agiye gukora izindi ndirimbo zinyuranye ari nako atunganya amashusho yazo. Yanahamije ko hari indirimbo agiye gukorana na Thacien Titus. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YESU DUKIZE' YA ILDEPHONSE

Ildephonse ni umuhanzi winjiye mu muziki mu mwaka wa 2010, kugeza ubu avuga ko afite indirimbo 30 harimo 20 z’amashusho n’izindi 10 akirimo gutunganyiriza amashusho yazo. Mu bihangano bye, Ildephonse yadutangarije ko yibanda cyane ku rukundo rwa Yesu Kristo watanze ubuzima bwe agapfira abatuye isi bose.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YESU DUKIZE' YA ILDEPHONSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND