RFL
Kigali

Korali Siloam yateguye igitaramo yatumiyemo korali Hoziyana,Bosco Nshuti, Jado Sinza n'umuvugizi wa ADEPR

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/12/2017 12:21
0


Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke igiye gukora igitaramo kizabera kuri Dove Hotel i Kigali tariki ya 10/12/2017 kuva saa munani z'amanywa. Ni igitaramo cyo gushima Imana kuri byinshi yabakoreye.



Abazitabira iki gitaramo bazamurikirwa album nshya y'amajwi ya korali Siloam iriho indirimbo 15 naho 8 muri zo zikazaba ziri kuri iyo album.Iki gitaramo cyatumiwemo korali Hoziana imwe mu zikunzwe cyane mu itorero ADEPR, umuhanzi Bosco Nshuti uzwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka Ibyo Ntunze,Ndumva unyuzuye ndetse na Jado Sinza uherutse gukorera igitaramo cye cya mbere mu nyubako ya Dove Hotel izanaberamo igitaramo cya Siloam Choir.

Image result for Rev Ephraim Karuranga inyarwanda

Rev Ephrem Karuranga ni we uzigisha ijabo ry'Imana

Nkurunziza Jean Bosco perezida wa Siloam Choir yavuze ko ari igitaramo bakora buri mwaka cyo gushima Imana kuri byinshi iba yarakoze mu mwaka wose yaba mu rwego rw'itorero ndetse na buri muntu ku giti cye.Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo gutaramira abakunzi ba korari Siloam ayoboye bityo bakidagadurana nayo mu mwami Imana.Rev Ephrem Karuranga umuvugizi mukuru wa ADEPR ni we uzigisha ijambo ry'Imana. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu. 

Korali Siloam ni imwe mu makorari  amaze igihe kitari gito akorera ivugabutumwa mu buryo bw'indirimbo zihimbaza Imana ikaba inazengurka ibice bitandukanye by'igihugu mu rwego rw'ivugabutumwa mu biterane no mu bitaramo iba yatumiwemo. Album bari gutegura ikaba ariya  kane y'amajwi ndetse mu mwaka bakaba bari gutegura kuyikorera amashusho.

Image result for Umuhanzi Jado Sinza inyarwanda

Jado Sinza araririmba muri iki giterane

Image result for Umuhanzi Bosco Nshuti inyarwanda

Bosco Nshuti yatumiwe muri iki gitaramo

Siloam choir

Igitaramo cyateguwe na Siloam choir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND