RFL
Kigali

Byukusenge Nathan yabaye umutoza mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/12/2017 9:03
0


Byukusenge Nathan wahoze ari umukinnyi mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare (Team Rwanda) yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’ingimbi hamwe n’iy’abakobwa.



Izi nshingano Byukusenge azihawe nyuma yo gukurikirana amahugurwa atandukanye y’ubutoza harimo n’ayo aherutse kwitabira mu gihugu cy’Afurika y’epfo. Byukusenge Nathan yatangaje ko yishimiye kuba yahawe inshingano zo gutoza mu ikipe y’igihugu. Mu magambo ye yagize ati:

Nishimiye kuba nabaye umutoza w’kipe y’igihugu y’ingimbi hamwe n’iy’abakobwa.Ubu ni bwo nkiva mu mahugurwa y’abatoza yateguwe na UCI yaberaga muri Afurika y’epfo kandi nayigiyemo byinshi. Ndashaka gufasha abana bato b’u Rwanda bakina umukino w’amagare kandi niteguye gufasha mu iterambere ry’umukino w’amagare muri rusange.

Byukusenge Nathan asimbuye Abanyamerika babiri Tarah Cole watozaga abakobwa na Jonathan Freter watozaga ingimbi. Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) Bayingana Aimable yatangaje ko ikigamijwe ari uguha abahoze ari abakinnyi uburyo bwo kugira uruhare mu iterambere ryawo. Bayingana yagize ati:

Turifuza ko abahoze ari abakinnyi batera intambwe bakajya no mu yindi mirimo nk’ubutoza,ubukanishi n’ibindi bakagira uruhare no mu migendekere myiza y’umukino wacu.Nathan rero nawe turashaka kumugira umutoza wabigize umwuga kimwe n’abandi ku buryo buhoro buhoro bazasimbura abanyamahanga.

Nathan Byukusenge

Byukusenge Nathan yakinnye Tour du Rwanda inshuro umunani mu mateka ye

Byukusenge Nathan ni umwe mu bakinnyi batanu (5) bari bagize ikipe y’igihugu muri 2007 akaba yaritabiriye amarushanwa mpuzamahanga atandukanye harimo na Tour du Rwanda yitabiriye inshuro umunani (8).Yanakinnye kandi umukino w’amagare y’imisozi (Mountain Bike) aho yanitabiriye shampiyona y’isi muri uyu mukino yabereye mu gihugu cya Espagne muri 2015. Byukusenge kandi yanitabiriye imikino Olempike iheruka kubera i Rio muri Brezil.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND