Tariki 10 Nzeri 2017 nibwo umuhanzi King James yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho byavugwaga ko agiye gufata amashusho ya nyinshi mu ndirimbo ze, nyuma y’amezi abiri ari kuri uyu mugabane uyu muhanzi yagarutse mu rwamubyaye aho yahagurutse muri Amerika kuri iki cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017.
Ubwo yahagurukaga mu Rwanda umwe mu nshuti ze za hafi yatangarije Inyarwanda.com ko King James agiye muri Amerika gufata amashusho ya nyinshi mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya cyane ko yagombaga gufatanya n’umusore wamukoreye amashusho y’indirimbo ze za cyera, Cedru uyu akaba asigaye yibera ku mugabane wa Amerika.
King James avuye USA yari aherekejwe na Ernesto
Icyakora akimara kugerayo King James, byatangiye kuvugwa ko uyu muhanzi yaba yaragiye muri Amerika agiye no gusura inkumi bakundana ituye muri Amerika n'ubwo nta kintu yigeze yifuza kubitangazaho. Kuri iki cyumweru tariki 3 Ukuboza King James nibwo yahagurutse muri Amerika agaruka mu Rwanda aherekejwe n’umwe mu nshuti ze ziba muri Amerika Ernesto uyu wabaye umunyamakuru ukomeye wa RBA, kuri ubu akaba ari kwiga muri Amerika.
King James ubwo yahagurukaga muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO