RFL
Kigali

Portugal, Espagne na Maroc mu itsinda rimwe rizaba rigize igikombe cy’isi cya 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/12/2017 19:07
0

Ikipe y’igihugu ya Portugal, Espagne, Maroc na Iran ni amakipe y’ibihugu ari mu itsinda rya kabiri (B) mu matsinda umunani (8) azakina igikombe cy’isi cya 2018 kigomba kubera i Moscow mu Burusiya.



Ikipe y’igihugu y’u Budage ifite igikombe giheruka, iri mu itsinda rya gatandatu (F) kumwe na Mexico, Sweden na Korea Republic mu gihe u Burusiya buzakira irushanwa buri mu itsinda rya mbere (A) hamwe na Saudi Arabia, Misiri na Uruguay.

Ububiligi bwa Eden Hazard, Marouane Felaini na Romelu Lukaku bari mu itsinda rya karindwi (G) kumwe na Panama, Tunisia n’Abongereza.

Argentine iba yikinze kuri Lionel Messi, bari mu itsinda rya kane (D) hamwe na Iceland, Croatia na Nigeria.

Dore uko ibihugu byashyizwe mu matsinda:

Group A: Russia, Saudi Arabia, Egypt na Uruguay

Group B: Portugal, Spain, Morocco na Iran

Group C: France, Australia, Peru na Denmark

Group D: Argentina, Iceland, Croatia na Nigeria

Group E: Brazil, Switzerland, Costa Rica na Serbia

Group F: Germany, Mexico, Sweden, Korea Republic

Group G: Belgium, Panama, Tunisia, England

Group H: Poland, Senegal, Colombia na Japan

Dore uko amatsinda ateye

Dore uko amatsinda ateye

The draw was opened by FIFA President Gianni Infantino and Russia President Vladimir Putin

Gianni Infantino (Ibumoso) uyobora FIFA ageza ijambo ku bantu bari bitabiriye Tombola

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND