Ubusanzwe bavuga ko umuntu areba imirari mu gihe amaso ye yombi atabasha kureba mu cyerekezo kimwe ni ukuvuga ko rimwe riba rireba icyo rishaka kureba irindi rikirebera hakurya (ahantu hahabanye n’aho irya mbere rireba)
Aho iyi ndwara ibera mbi cyane ni uko itaba indwara gusa ku uyifite ahubwo ihinduka nk’icyasha gikomeye ku buryo aho anyuze hose bamwitegereza ndetse hakaba n’abamuha akato kubera ko amaso ye atameze nk’ayabo bigatuma umurwayi arushaho kwiheba ndetse no kutisanga mu bandi kubera ipfunwe n’ikimwaro cy’imiterere ye na we atagizemo uruhare
Ese indwara yo kureba imirari yaba iterwa n’iki?
Impuguke zitandukanye mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso zisobanura ko imirari iterwa no kwivumbagatanya kw’inyama cyangwa imikaya iba ifite akazi ko kujyana amaraso mu mubiri, uku kwivumbagatanya kugatuma habaho kutumvikana ugasanga nibwo umuntu areba imirari
Si iyo mpamvu yonyine kuko ngo hari n’ubwo umuntu aba afite ikibazo mu bwonko bigatuma amaso atabasha kureba mu cyerekezo kimwe ari naho haturuka imirari
Ngo biranashoboka cyane ko imirari ishobora kuba uruhererekane mu muryango ku buryo niba hari uwo mu muryango wigeze kuyirwara, n’undi ashobora kuvuka ayifite nta kindi kibazo cyabiteye nk'uko urubuga passeport santé rubitangaza
Ese birashoboka ko umuntu ureba imirari ashobora gukira?
Abantu benshi bibwira ko kuba umwana yaravukanye imirari biba byararangiye cyangwa yagira uburwayi bumutera kureba imirari bakarekera iyo kuko baba bumva ko nta kindi cyakorwa ariko mu byukuri siko biri kuko imirari iravurwa kandi igakira burundu
Gusa byoroha iyo umwana avuwe hakiri kare ni ukuvuga akiri muto cyane kuko iyo amaze gukura bigorana cyane
Niba ufite umwana urwaye imirari ni byiza ko wihutira kumujyana kwa muganga kugirango akurikiranwe hakiri kare bityo n’amahirwe yo gukira abe yakwiyongera ku buryo bworoshye
Src: Passeport santé
TANGA IGITECYEREZO