RFL
Kigali

Sobanukirwa indwara yo kureba imirari

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:1/12/2017 14:22
3


Ubusanzwe bavuga ko umuntu areba imirari mu gihe amaso ye yombi atabasha kureba mu cyerekezo kimwe ni ukuvuga ko rimwe riba rireba icyo rishaka kureba irindi rikirebera hakurya (ahantu hahabanye n’aho irya mbere rireba)



Aho iyi ndwara ibera mbi cyane ni uko itaba indwara gusa ku uyifite ahubwo ihinduka nk’icyasha gikomeye ku buryo aho anyuze hose bamwitegereza ndetse hakaba n’abamuha akato kubera ko amaso ye atameze nk’ayabo bigatuma umurwayi arushaho kwiheba ndetse no kutisanga mu bandi kubera ipfunwe n’ikimwaro cy’imiterere ye na we atagizemo uruhare

Ese indwara yo kureba imirari yaba iterwa n’iki?

Impuguke zitandukanye mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso zisobanura ko imirari iterwa no kwivumbagatanya kw’inyama cyangwa imikaya iba ifite akazi ko kujyana amaraso mu mubiri, uku kwivumbagatanya kugatuma habaho kutumvikana ugasanga nibwo umuntu areba imirari

Si iyo mpamvu yonyine kuko ngo hari n’ubwo umuntu aba afite ikibazo mu bwonko bigatuma amaso atabasha kureba mu cyerekezo kimwe ari naho haturuka imirari

Ngo biranashoboka cyane ko imirari ishobora kuba uruhererekane mu muryango ku buryo niba hari uwo mu muryango wigeze kuyirwara, n’undi ashobora kuvuka ayifite nta kindi kibazo cyabiteye nk'uko urubuga passeport santé rubitangaza

Ese birashoboka ko umuntu ureba imirari ashobora gukira?

Abantu benshi bibwira ko kuba umwana yaravukanye imirari biba byararangiye cyangwa yagira uburwayi bumutera kureba imirari bakarekera iyo kuko baba bumva ko nta kindi cyakorwa ariko mu byukuri siko biri kuko imirari iravurwa kandi igakira burundu

Gusa byoroha iyo umwana avuwe hakiri kare ni ukuvuga akiri muto cyane kuko iyo amaze gukura bigorana cyane

Niba ufite umwana urwaye imirari ni byiza ko wihutira kumujyana kwa muganga kugirango akurikiranwe hakiri kare bityo n’amahirwe yo gukira abe yakwiyongera ku buryo  bworoshye

Src: Passeport santé

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Henry Niyitegeka2 years ago
    Ese niki gikorwa kugirango umuntu akire imirari
  • Henry Niyitegeka2 years ago
    Ese birashoboka ko umuntu ufite imyaka 22 yakira imirari burundu?
  • uwonkundaviolette9@gmail.com6 months ago
    Ese birashoboka ko umuntu ufite imyaka 21 yavurwa agacyira burundu Kandi se kubitaro byose murwanda bakuvura?





Inyarwanda BACKGROUND