RFL
Kigali

Danny Usengimana yakoreye imyitozo muri Police FC anavuga uko amerewe muri Tanzania-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/12/2017 14:58
0


Danny Usengimana rutahizamu w’ikipe ya Singida United mu cyiciro cya mbere muri Tanzania, nyuma yo kugera mu Rwanda aho ari bumare icyumweru kimwe yahise anatangira imyitozo muri Police FC ikipe yavuyemo mbere yo kugana muri Tanzania.



Mu kiganiro na INYARWANDA, yu musore wavuye mu Rwanda amaze gutsinda ibtego 35 mu myaka ibiri y’imikino, avuga ko akigera muri Tanzania byabanje kumugora gato ariko ubu akaba amaze kumenyera kandi ko anafite icyizere cyo kuzatsinda ibitego byinshi.

“Urebye twaje mu kiruhuko kubera CECAFA ariko bari batanze ibyumweru bibiri nyuma tuzasubirayo, nta kindi kidasanzwe cyanzanye. Gahunda yanjye ni uko naje mu rugo gusura umuryango, nari maze kuruhuka iminsi ine. Ubu ni ugutangira imyitozo muri Police FC.Tanzania tukigerayo byabanje kugorana ariko ubuzima bwaho tumaze kubumenyera nta kibazo dufite”. Usengimana

Danny Usengimana umaze gutsinda ibitego bine muri shampiyona ya Tanzania avuga ko abataha izamu muri shampiyona badakanganye cyane ku buryo yatakaza icyizere cyo kuzatsinda ibitego byinshi.

Mu magambo ye yagize ati” Birashoboka cyane kuko burya byose biterwa n’umwanya wabonye mu ikipe. Iyo ubashije kujya mu kibuga ugakina byashoboka. Ikibi ni uko waba utabona umwanya wo gukina naho uwubona watsinda”.

Seninga Innocent umutoza wa Police FC we avuga ko yahisemo ko bakomeza imyitozo hakiri kare kugira ngo shampiyona izakomeza nta gitutu afite cyo gutegura ikipe izaba igomba gukina. Ibi ngo biteres no ku ba iyo abakinnyi bahawe ikiruhuko kinini bagaruka mu kazi barasubiye inyuma mu mikinire.

Danny Usengimana yakiniye Police FC mu mwaka w’imikino 2015-2016 akomezanya nayo mu mwaka wakurikiye (2016-2017) ubwo yari akubutse mu Isonga FC. Kuri ubu ari mu mwaka we wa mbere muri Singida United yasinyemo amasezerano y’imyaka ibiri.

Mbere y'imyitozo habanza kuba inama

Mushimiyimana Mohammed umukinnyi wo hagati muri Police FC

Mbere y'imyitozo habanza kuba inama

Danny Usengimana aganira na Ndayishimiye Antoine Dominique

Danny Usengimana aganira na Ndayishimiye Antoine Dominique
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu

Maniraguha Claude umutoza w'abazamu

Bakora umwitozo wo kwiruka bishyushya

Bakora umwitozo wo kwiruka bishyushya

Yari imyitozo idakanganye kuko wabonaga ari mu rwego rwo kugarura abakinnyi mu mwuka w'ikibuga

Yari imyitozo idakanganye kuko wabonaga ari mu rwego rwo kugarura abakinnyi mu mwuka w'ikibuga

Danny Usengimana ku kibuga yakoreyeho amateka yo gutsinda ibitego byinshi imyaka ibiri

Danny Usengimana ku kibuga yakoreyeho amateka yo gutsinda ibitego byinshi imyaka ibiri muri shampiyona

Danny Usengimana avuga ko binashoboka ko uyu mwaka yarangiza afite ibitego byinshi muir Tanzania

Danny Usengimana avuga ko binashoboka ko uyu mwaka yarangiza afite ibitego byinshi muri Tanzania

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC asimbuka

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC asimbuka

Niyonkuru Ramadhan ukina hagati muri FC Musanze yari yaje gukorera imyitozo muri Police FC

Niyonkuru Ramadhan ukina hagati muri FC Musanze yari yaje gukorera imyitozo muri Police FC

Hitabatuma Theogene ushinzwe kubungabunga ibikoresho by'ikipe ya Police FC (Kit Manager)

Hitabatuma Theogene ushinzwe kubungabunga ibikoresho by'ikipe ya Police FC (Kit Manager)

Mushimiyimana Mohammed mu myitozo

Mushimiyimana Mohammed mu myitozo

Umunyezamu Nduwayo Danny Bariteze mu kirere

Umunyezamu Nduwayo Danny Bariteze mu myitozo

Usabimana Olivier ku mupira

Usabimana Olivier ku mupira

Seninga Innocent aganira na Danny Usengimana

Seninga Innocent aganira na Danny Usengimana

Seninga Innocent aganira na Danny Usengimana

Myugariro Habimana Hussein ntiyakoze imyitozo kuko arwaye Malaria

Myugariro Habimana Hussein ntiyakoze imyitozo kuko arwaye Malaria

Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiye

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND