RFL
Kigali

Zuena umugore wa Bebe Cool yibarutse umwana w’umukobwa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/11/2017 15:34
0


Nyuma y’igihe bategereje umwana wabo wa gatanu, muri iki gitondo cyo kuwa gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017 Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool yibarutse umwana w’umukobwa



N’ubwo muri aba bombi yaba Zuena ndetse na Bebe Cool nta wurashyira ahagaragara ifoto y’umwana wabo bibarutse uyu munsi nk’uko ubusanzwe bahita basangiza abakunzi babo amafoto umwana wabo akivuka, ibi ntibyabujije abafana babo kubaha impundu no kubifuriza ibyiza babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Zuena

Abakunzi babo bakomeje kubaha impundu

Nyuma y’aho Zuena uherutse gukora indirimbo yakunzwe cyane ‘Kabulengane’ yashyize kuri paji ya Facebook ye agaragazako yibarutse “Kera kabaye muri iki gitondo saa 04:40 Allah yahaye umugisha umuryango wacu aduha umwana w’umukobwa azitwa EMAN. Mwarakoze cyane mwese ku bw’amasengesho yanyu ubu umubyeyi n’umwana bameze neza. Alhamdulillah”

Mu minsi ishize mbere y’uko Eman avuka, Bebe Cool yateguriye ibirori byo kwakira uyu mwana (Baby Shower Party) byitabirwa n’inshuti magara n’abavandimwe ba Zuena ndetse na Gagamel Phamily yanagaragaje ko yishimiye cyane kuba aba bombi bibarutse undi mwana.

Zuena

Mu minsi ishize Bebe Cool yatunguye Zuena amukorera ibirori byo guha ikaze umwana biteguraga kwibaruka (Baby Shower Party)

Kuri ubu aba bombi bamaze kugirana abana batanu aribo: Alpha Thierry Ssali (umuhungu), Beata Ssali (umukobwa), Caysan Ssali (umuhungu), Deen Ozil Ssali (umuhungu) na Eman (umukobwa) 

Reba uburyo abafana babo babahaye impundu bakanabifuriza ibyiza

Zuena

Zuena

Zuena






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND