RFL
Kigali

‘Abayobozi ba Kirehe FC nabasabye kwihangana’-Nduhirabandi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/11/2017 12:50
0


Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka umutoza mukuru w’ikipe ya Kirehe FC avuga ko nyuma yo kureba uko shampiyona y’uyu mwaka iteye, yahisemo gusaba abayobozi b’ikipe ya Kirehe kwihanganira ibizajya biva mu mukino bidashimishije kandi ko muri uko kwihangana bizatuma iyi kipe y’i Nyakarambi irangiza ku mwanya mwiza.



Nyuma yo kuba yaratsinze Espoir FC ibitego 2-0 ku munsi wa munani wa shampiyona, Nduhirabandi yavuze ko ibanga ryamufashije kwitwara neza imbere ya Ndizeye Jimmy utoza iyi kipe yo mu Bugarama, ari uko yafashe umwanzuro wo gukina umukino wo gusatira cyane (Attacking-Football) bityo akabona ibitego hakiri kare ku buryo byari bigoye ko Espoir FC babyishyura.

Gusa ngo nyuma yo kubona ko shampiyona y’uyu mwaka iyo ikipe itsinzwe umukino imanuka cyane ku rutonde ndetse yanatsinda umukino umwe igahita itumbagira izamuka ku rutonde, Nduhirabandi ngo yaje gusanga abayobozi ba Kirehe FC bagomba kwihanganira ikipe n’umutoza ku musaruro bazajya babona mu mukino kuko ngo kwihangana kwa komite bizatuma ikipe igera ku mwanya mwiza.

Mu magambo ye yagize ati”Ubuyobozi bakomeze butube hafi. Nabasabye gukomeza kwihangana kuko shampiyona iraruhije. Kuko tugize igihunga n’igitutu cyangwa tukitana ba mwana ngo ni uyu cyangwa ni uriya, byatera ikibazo. Shampiyona irakomeye kuko ni ugutsindwa ukajya hasi, watsinda indi ukajya kure. Bisaba ko  mu iki twese tuba ikintu kimwe tugatahiriza umugozi umwe”.

Uyu mutoza wari umaze imyaka 18 atoza FC Marines y’i Rubavu akagana muri Kirehe FC muri uyu mwaka w'imikino, avuga ko we ku giti cye afite umurava ku buryo mu gihe ikipe ya Kirehe FC yose yagira ikintu cyo gukorera hamwe bazagera ku mwanya mwiza uyu  mwaka.

“Njyewe mfite umurava kandi dufatanyije ndabizi ko ikipe ya Kirehe FC nitwumvikana tugatahiriza umugozi umwe izabona umwanya mwiza muri iyi shampiyona”. Nduhirabandi

Mu mikino umunani (8) Kirehe FC bamaze gukina batakajemo imikino itanu (5). Gusa muri iyi mikino batakaje ngo harimo itatu batakaje kubera ko batigeze bakina imikino ya gishuti mbere y'uko shampiyona itangira.

“Urabona ko imikino yo hanze iratugora. Bigaruka ku kuba tutarigeze dukina imikino ya gishuti mbere ya shampiyona. Iyo tuba twarakinnye imikino ya gishuti tugasohoka hanze tukanamenyera ikirere n’ibibuga byo hanze wenda byagombye kugira ibyo bidufasha ariko ayo mahirwe ntayo twabonye. Tugomba kwishakamo ibusubizo byanga  bikunda”.

Nduhirabandi Abdoulkalim avuga ko iyo urebye uko shampiyona ikomeye bisaba kwihanganirana

Nduhirabandi Abdoulkalim avuga ko iyo urebye uko shampiyona ikomeye bisaba kwihanganirana

Kudakina imikino ya gishuti ngo byatumye ikipe ya Kirehe FC itakaza cyane imikino yakiniye hanze ya Nyakarambi. Iyi kipe yatakaje imikino irimo uwa Rayon Sports kuri sitade ya Kigali, uwa Gicumbi FC i Gicumbi na APR FC kuri sitade Amahoro i Remera. Iyi mikino ntabwo Nduhirabandi abona uko ayisobanura.

Mu magambo ye ati“Nibyo nakubwiye ko shampiyona iruhije, Shampiyona iraruhije cyane mu by’ukuri. Maze gutakaza imikino igeze kuri itatu navuga ko umuntu atabona uko asobanura kuko biraruhije cyane. Umukino wa APR FC wari uwacu kuko twari tuwufite mu maboko ariko uraducika. Habayeho amakosa cyane. Umukino na Gicumbi FC ni twebwe twitsinze igitego”.

Ibitego Kirehe FC yatsinze Espoir FC byatsinzwe na Muhoza Tresor na Munyeshyaka Gilbert.

Kirehe FC nyuma y’imikino umunani ya shampiyona, imaze gutsinda imikino itatu (3), yatsinzwe imikino itanu (5) mu gihe itaranganya umukino n’umwe (0).

Ibi biratuma iba yicaye ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota icyenda (9), aya manota iyafitanye umwenda w’ibitego bine (4) kuko yinjije ibitego bitandatu (6) yinjizwa ibitego icumi (10).

11 ba Kirehe FC babanje mu kibuga

Kirehe FC yagiye mu karuhuko imaze gutsinda Espoir FC ibitego 2-0

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND