RFL
Kigali

Tunda wagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Just a Dance' ya Yvan Buravan ari hafi kwibaruka umwana wa Diamond

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/11/2017 12:16
8


Uko iminsi igenda ishira, niko umwe mu bahanzi b’ibyamamare wo mu gihugu cya Tanzaniya, Diamond agenda arushaho kuvugwa mu nkuru zo guca inyuma umugore we Zari ndetse akanabyarana n’abandi bagore. Kuri ubu aravugwaho ko hari undi mugore uri hafi kwibaruka umwana we.



Mu minsi ishize Zari aherutse kubinyuza ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amagambo yatumye benshi batekereza ko yavugaga Diamond. Yagize ati “Aho gushaka kumenyekana, umuntu ahugiye mu kubyara abana benshi.” Kuri benshi bahise bumva ko ibi Zari yabibwiraga Diamond Platnumz bitewe n’ibihuha bimaze iminsi bivugwa ko hari undi mugore wo muri Tanzaniya uri hafi kwibaruka umwana wa Diamond.

Tunda

Uyu mukobwa nawe yagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Salome' ya Diamond

Uwo mukobwa uri kuvugwaho kuba atwite inda ya Diamond yitwa Tunda Sebastian ndetse akaba yitegura kubyara vuba, yagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Salome' ya Diamond ndetse ari no mu mashusho ndirimbo 'Just a Dance' ya Yvan Buravan. Byakunze kuvugwa kenshi mu itangazamakuru ko Tunda na Diamond bafitanye umubano wihariye. Ibi bikaba bizahita bigeza Diamond ku mubare w’abana bane (4) azaba abyaranye n’abandi bagore bo hanze. Hari umwe afitanye na Hamisa Mobetto, hari umurundikazi byavuzwe ko babyaranye impanga ebyiri ndetse n’uyu Tunda.

Tunda

Tunda

Tunda aherutse kuza mu Rwanda  ubwo hafatwaga amashusho y'indirimbo 'Just a Dance' ya Yvan Buravan

Abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza impamvu yaba itera Diamond gukunda cyane abakobwa/abagore beza kandi b’inzobe, cyane ko yaba Zari, Hamisa, Tunda n’uwo murundikazi bose ari inzobe zisa neza. Bizwi na Diamond ubwe n’Imana ye!

 Andi mafoto ya Tunda utwitiye Diamond

Tunda

Tunda

Tunda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nounou6 years ago
    yewe aho diamond yarageze ssepetu amubeshyera ko atabyara reka yereke isi ko ahubwo ari ipondezi
  • Jacky6 years ago
    Nasenge cyane ahubwo icyo asigaje kumuzanira ni SIDA, aho yinjiriza izo nda ni naho ashobora kwandurira. Abona umukobwa USA neza, agahita ashoramo. Aba yabapimye se?
  • 6 years ago
    hhhhhhhh! Diamond ni tap and go wallah!!!!
  • LLB6 years ago
    Hhhhhhhhh ngo Diamond ni Tap and Go hhhhhhhhhhh cyakora wa mugani ari kwerekana ko abasha.........
  • TETA UWASE6 years ago
    haaaa ndabona Diamond yarabaye impfizi ya east african community haaaaaaaaaaaaaa
  • Jaliah Mupenzi6 years ago
    Hasigaye wawundi winaha pe nabonye amwiharaje kubi reka bacirire izindi mfizi!
  • Kamikazi6 years ago
    Noneho Diamond aranyishe!!!Aho amanutse kizimbabwe asigamo umwana!!!
  • kiki6 years ago
    ni danger man. uwo mugabo arororoka sana





Inyarwanda BACKGROUND