RFL
Kigali

Miss Iradukunda Elsa ukubutse muri Miss World yagarutse mu Rwanda yakirwa n’umuryango we–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/11/2017 8:55
3


Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017 nibwo Miss Iradukunda Elsa yageze mu Rwanda avuye muri Miss World aho yari yitabiriye iri rushanwa gusa atagize amahirwe yo kwegukana ikamba cyangwa kuza mu bisonga bya Miss World. Usibye iri rushanwa yitabiriye Elsa agarutse mu Rwanda nyuma y’ingendo zinyuranye yakoreye i Burayi.



Iradukunda Elsa akigera mu Rwanda yatangaje ko yishimiye kwitabira irushanwa rya Miss World 2017 avuga ko yigiyemo byinshi, usibye iri rushanwa ariko Miss iradukunda Elsa yasuye ibihugu binyuranye hose agenda aganira n'abanyarwanda bahatuye harimo Ubufaransa, Ububiligi, Ubudage, n'ahandi henshi yanyuze aganira n'abanyarwanda bahaba abakangurira gahunda ibikorerwa mu Rwanda 'Made in Rwanda.'

Akigera i Kanombe Iradukunda Elsa yakiriwe n'abo mu muryango bari bamukumbuye cyane ko yari agiye kumara amezi abiri ku mugabane w’Uburayi.

Mbere y'uko agaruka mu Rwanda Iradukunda Elsa yanyuze mu Bufaransa aho yahuye na Amabasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu ndetse anabonana n’umuyobozi wungirije wa Unesco ushinzwe umugabane wa Afurika.

REBA AMAFOTO:

ElsaIradukunda Elsa aramukanya n'umubyeyi weElsa Elsa Elsa Elsa Elsa Iradukunda yakiriwe nabo mu muryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vvvvvb6 years ago
    Sha uyu ntamu miss kabisa nimubi pe uhundi se azanye umudari cg
  • Brown6 years ago
    uno mwana ni mwiza mujye mugabanya ishyari! aruta jolly, colombe, Grace nabandi benshi baba misses
  • Mugenzi6 years ago
    keretse umuntu utazi kureba naho ubundi Elsa ni icyukiiii .. vakuri ba mukorogo reba umwana ufite skin





Inyarwanda BACKGROUND