Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017 nibwo Miss Iradukunda Elsa yageze mu Rwanda avuye muri Miss World aho yari yitabiriye iri rushanwa gusa atagize amahirwe yo kwegukana ikamba cyangwa kuza mu bisonga bya Miss World. Usibye iri rushanwa yitabiriye Elsa agarutse mu Rwanda nyuma y’ingendo zinyuranye yakoreye i Burayi.
Iradukunda Elsa akigera mu Rwanda yatangaje ko yishimiye kwitabira irushanwa rya Miss World 2017 avuga ko yigiyemo byinshi, usibye iri rushanwa ariko Miss iradukunda Elsa yasuye ibihugu binyuranye hose agenda aganira n'abanyarwanda bahatuye harimo Ubufaransa, Ububiligi, Ubudage, n'ahandi henshi yanyuze aganira n'abanyarwanda bahaba abakangurira gahunda ibikorerwa mu Rwanda 'Made in Rwanda.'
Akigera i Kanombe Iradukunda Elsa yakiriwe n'abo mu muryango bari bamukumbuye cyane ko yari agiye kumara amezi abiri ku mugabane w’Uburayi.
Mbere y'uko agaruka mu Rwanda Iradukunda Elsa yanyuze mu Bufaransa aho yahuye na Amabasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu ndetse anabonana n’umuyobozi wungirije wa Unesco ushinzwe umugabane wa Afurika.
REBA AMAFOTO:
Iradukunda Elsa aramukanya n'umubyeyi weElsa Iradukunda yakiriwe nabo mu muryango we
TANGA IGITECYEREZO