Big Fizzo ni umwe mu bahanzi bakomeye akarere ka East Africa gafite, akaba Umurundi ukomeye mu muziki kuri ubu uyu mugabo yamaze kugera mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya Charly na Nina bagiye kumurika Album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’.
Akigera mu Rwanda Big Fizzo yatangaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ashima bikomeye intambwe aba bahanzikazi bamaze kugeraho, aha akaba yatanze urugero avuga ko we mu myaka yose amaze mu muziki amaze kugira Album ebyiri, bityo kuba mu gihe gito Charly na Nina bamaze muri muzika bagiye kumurika Album yabo ya mbere agasanga ari intambwe ikomeye mu nzira ya muzika yabo.
Big Fizzo akigera mu Rwanda
Big Fizzo yageze mu Rwanda aturutse i Burundi aho arimo kubarizwa.
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA BIG FIZZO
TANGA IGITECYEREZO