RFL
Kigali

The Ben na Rafiki Mazimpaka bamaganye ubucuruzi bw'abimukira burimo gukorerwa muri Libya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/11/2017 17:08
0


Aba bahanzi baje biyongera ku byamamare mpuzamahanga bikomeje kugaragaza ko bibabajwe n'ubucuruzi bw'abimukira burimo gukorerwa muri Libya



Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, umuhanzi The Ben yagaragaje ko ababajwe n'ubu bucuruzi ndetse abwamagana yivuye inyuma anasaba buri wese kugira icyo akora.

Ubucakara burimo kubera muri Libya no ku isi hose, ni ubwicanyi bugomba GUHAGARARA. Twebwe nk’abaturage tugomba gushyira hamwe tugahagarika iki gikorwa cya kinyamaswa gitesha agaciro ikiremwamuntu. Ubu ni ububwo bumwe wakoresha: Koreshwa IJWI RYAWE (Imbuga nkoranyambaga, aho utuye,…) ukore ubukangurambaga. Fasha imiryango itanga inkunga mu bihugu abimukira barimo guturukamo bahunga-Vugana n’abayobozi b’inzego z’ibanze aho utuye ube umuvugizi w’urugamba rwo kurwanya ubucakara n’ubucuruzi bw’abantu. Hari icyo dukwiye kuvuga, ntiwakwihanganira guceceka. #Libya#HumanTrafficking #SlaveryInLibya'-The Ben

 

Libya

Libya

The Ben abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yamaganiye kure icuruzwa ry'abantu

Si The Ben wenyine wamaganye ubu bucuruzi bukorwa abimukira muri Libya kuko umuhanzi umenyerewe mu njyana ya Coga Rafiki Mazimpaka nawe yabwamaganiye kure.Rafiki yanditse kuri Facebook ati 

Ese ko nabonaga Imbuga hafi ya zose hariho #JeSuisParis ubundi #PrayForTexas itangazamakuru ryahagaze, ubu nkaba mbona ntakivugwa kandi icuruzwa ry'abantu(Abirabura)vririmo gukorwa muri Libya!!!!n Ntabwo tugurishwa🙅🙅🙅🙅🙅niba nawe utagurishwa gira icyo ukora twese hamwe tubyamagane!!Njye ndashima uRwanda rwagize icyo rutanga ariko nkibaza nti abandi banyAfrika bari he? ???? Break the silence and say no to slavery (Tobora uvuge, wamagane ubucakara)'

 

Libya

Rafiki (Coga) yagaragajeko iri curuzwa ry'abantu rikwiye guhagarara

The Ben na Rafiki babaye abahanzi Nyarwanda ba mbere bamaganye ubucuruzi bukorerwa abimukira muri Libya. Babwamaganye nyuma ya Chris Brown, Snop Dog, T.I nabo batangaje ko babajwe n'ibirimo kuba muri Libya.

Inkuru y'icuruzwa ry'abimukira muri Libya yamenyekanye ubwo Television ya CNN yasuraga agace kataramenyekana ko muri Libya ahakorerwa ubucuruzi bw'abimukira. Mu mashusho yafashwe n'iyi Television, humvikanamo amajwi y’abagabo baciririkanya mu cyamunara kuva ku madorari 100$ na 400$ ku mwimukira umwe ndetse CNN yabashije kuvugana n'abimukira bagiye bafungwa bagacuruzwa ubwo bageragezaga kwambuka inyanja bagana ku mugabane w'UbulayiLibya

Libya

Chris Brown aherutsa kugaragaza ko iri curuzwa ry'abantu ridakwiye

Libya

Snoop Dogg ni umwe mu bahanzi b'ibyamamare bakomeje kwamaganira kure ubu bucuruzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND