RFL
Kigali

Abana bitabiriye ku bwinshi gahunda ya Minispoc yo kubahugura ibijyanye n’umuco 'Intore mu kiruhuko' -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/11/2017 15:58
0


Mu rwego rwo kubungabunga no gusigasira umurage w’u Rwanda biciye mu guteza imbere umuco nyarwanda cyane cyane mu bakiri bato n’urubyiruko, hateguwe gushyiraho gahunda y’ibikorwa byo kwigisha no guteza imbere umuco nyarwanda ku bana n'urubyiruko bari mu biruhuko.



Minisiteri ya Siporo n’Umuco iteganya ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyigahunda uburere ndangamuco buzashimangirwa bwunganira uburezi abanyeshuri babonera mu mashuri.

Nk'uko bigaragara mu gitabo gikubiyemo uyu mushinga ngo intego zawo ni ugutoza abana n’urubyiruko gukunda igihugu, baharanira kwigira n’iterambere ryacyo kandi barangwa n’indagagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda. Aha bagaragaza izindi ntego zihariye zirimo: Gukangurira abana n’urubyiruko kubyaza umusaruro ibihe by’ibiruhuko bagaragaza umusanzu wabo mu iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange, kugaragaza uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abana n’urubyiruko, gukangurira abana n’urubyiruko kwitabira gahunda za Leta, guteza imbere impano abana n’urubyiruko bifitemo nk’imikino, ubuhanzi, ubugeni n’ibindi, gutoza abana n’urubyiruko muri rusange ibiranga umuco w’u Rwanda, kurema umuco w’ubupfura bihereye mu kwimakaza umuco n’Indangagaciro mu bakiri bato n’urubyiruko.

MINISPOCAbana batozwa kubyina bya kinyarwanda

Iyi Gahunda igenewe abana bari mu byiciro bitatu

Iyi gahunda irateganya ibikorwa bizakorwa kandi bikagirira akamaro abanyeshuri bazaba bari mu biruhuko bikuru by’umwaka wa 2017, ariko na none ntizanaheza urubyiruko muri rusange ruzagaragaza ubushake bwo gukurikirana ibi bikorwa. Abagenerwabikorwa bagabanyije mu byiciro bitatu hakurikijwe imyaka:

Icyiciro cya mbere: Kuva ku myaka 8 kugeza ku myaka 12 (8-12)

Icyiciro cya kabiri: Kuva ku myaka 13 kugeza ku myaka 15 (13-15)

Icyiciro cya gatatu: Kuva ku myaka16 kugeza ku myaka 21 (15-21)

MINISPOCMINISPOCHatozwa abana b'ingeri zose

Kuri ubu abana n'urubyiruko bitabiriye iki gikorwa barabarirwa ku ijana na mirongo Itanu (150) kugira ngo bazabashe gukurikirana gahunda bisanzuye.

Iby’ingenzi bikorwa muri iyi gahunda

Ibizakorwa muri iyi gahunda bizibanda kuri ibi bikurikira: Ibiganiro bihabwa abana n'urubyiruko ku muco wo kwiteza imbere, kwizigamira, kwiga kwirinda ibiyobyabwenge no kugira ubuzima bwiza, kuganirizwa ku buzima bw'imyororekere, kwiga guhamiriza no gusobanurirwa umwambaro w’intore, kubyina n’ibisobanuro bijyanye nabyo, kuririmba indirimbo za Kinyarwanda. Imikino n'imyidagaduro gakondo: Gusimbuka urukiramende, kubuguza,kunyabanwa, gukirana n’iyindi. Kwiga no gutoza ubuvanganzo bwa Kinyarwanda : ibihozo, ibyivugo, amahamba n’amazina y’inka, ibisakuzo, imigani, ibisigo, n’ibindi.

Kuganira ku muco w’ubutore n’indangagaciro zawo, guca imigani migufi n’inshoberamahanga (imigani ifite inyigisho zafasha abanyeshuri mu myigire yabo no mu myifatire mu buzima bwabo busanzwe), n’insigamigani, kurushanwa guhimba ibihangano by’ubuvanganzo nyarwanda, gusubiramo barushanwa ibyo bize mu masomo y’Ikinyarwanda n’umuco (ubuvanganzo nyarwanda), gutegura ibiganiro ku mateka y’u Rwanda (ajyanye n’ikigero abanyeshuri bagezemo), gutegura no gukora ibiganiro mpaka bifite insanganyamatsiko igendanye n’umuco nyarwanda n’indangagaciro (kwirinda insanganyamatsiko zishobora gutuma impaka zitandukana n’umuco wacu) Ku mpera z’ibiruhuko, ibi bikorwa byo kwigisha abanyeshuri umuco mu biruhuko, bizasozwa n’igitaramo kizerekana ibyo bize kigatumirwamo ababyeyi.

MINISPOCKu munsi wa mbere abana bafatanye agafoto n'abatoza 

Iyi ni gahunda yatangiye tariki 27 Ugushyingo 2017 ikazarangira tariki 13 Mutarama 2017 aha abana bakazaba bahabwa ubumenyi ndetse n'andi mahugurwa bikorewe kuri Stade Amahoro ku cyicaro cya MINISPOC ndetse nahandi hose mu gihugu cyane ko iyi gahunda iri kubera hose mu gihugu  ku rwego rw’utugari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND