RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly yerekeje muri Gabon aho yitabiriye inama mpuzamahanga yateguwe na UNESCO –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/11/2017 9:33
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017 nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Gabon aho yitabiriye inama mpuzamahanga yateguwe na Unesco igomba guhuza ibihugu byose byo ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo gukangurira urubyiruko guharanira amahoro.



Ubwo yari ahagurutse mu Rwanda mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati”Ngiye muri Gabon mu nama y’urubyiruko Panafrican Youth Community Forum' nkaba natumiwemo nk’umuhuzabikorwa wa Unesco mu rubyiruko rw’u Rwanda.” Aha yabajijwe umubare w’urubyiruko rugomba kwitabira iyi nama maze Mutesi Jolly abwira umunyamakuru ko ataramenya umubare nyawo w’abazayitabira.

MISS JOLLYMiss Mutesi Jolly ubwo yari agiye

Miss Mutesi Jolly, yabwiye Inyarwanda ko iyi nama ifite intego igira iti‘Peace for Africa’ ugenekereje wavuga ko ari inama igamije kwiga ibijyanye n’uburyo urubyiruko rwa Afurika rwagira uruhare mu kubungabunga no kugarura amahoro ku mugabane wa Afurika. Inama izamara icyumweru.

MISS JOLLYMiss Mutesi Jolly yari aherekejwe n'umubyeyi we n'abavandimwe

 Miss Mutesi Jolly yagizwe umuhuzabikorwa muri iyi gahunda guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2017 aho ubu ariwe uhagarariye urubyiruko rw’u Rwanda muri UNESCO.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND