RFL
Kigali

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, bumvikana ko Israel vuba aha izafungura Ambasade yayo mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:29/11/2017 8:54
0


Nyuma y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Benjamin Netanyahu byabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 28 Ugushyingo, 2017, Israel yatangaje ko izafungura Ambasade yayo I Kigali mu rwego rwo kwagura umubano w’ibihugu byombi



Perezida Kagame yari I Nairobi muri Kenya aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida William Ruto barahiye kuri uyu wa kabiri ari naho yahuriye na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu. Bwana Netanyahu ntiyitabiriye umuhango w’irahira rya Kenyatta ahubwo yaje mu mihango yabaye nyuma y’irahira nyir’izina. Aha niho Netanyahu yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Nyuma y’ibi biganiro na Perezida Kagame, Minisitiri w’intebe yanditse ku rubuga rwa Twitter ko igihugu cye kigiye gufungura Ambasade I Kigali mu rwego rwo kunoza umubano n’u Rwanda na Afurika muri rusange.

 

 Hamwe na Perezida w’u Rwanda, namumenyesheje ko Israel, bwa mbere igiye gufungura Ambasade I Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda. Iyi ntambwe y’amateka ije mu gihe Israel irimo kwagura ubuhahirane n’ibihugu bya Afurika no kugaruka kuri uyu mugabane.’-Benjamin Netanyahu

Bwana Netanyahu atangaje ibi mu gihe ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubuhahirane mu nzego zitandukanye. Umwaka ushize, ubwo Netanyahu yasuraga u Rwanda, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ishoramari. Aya masezerano yaje yiyongera ku bufatanye bwari busanzwe hagati y'ibihugu byombi cyane cyane mu birebana n'ubuhinzi aho hari abanyeshuri b'abanyarwanda bajya kwiga muri Israel ibirebana no kuhira imyaka.

Uretse ibi, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda ushinzwe n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, aherutse gutangaza ko u Rwanda na Israel birimo kuganira ku mushinga wo kuba Israel yakohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu nyuma y'ibiganiro


Minisitiri w'Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yagiranye ibiganiro n'abandi ba Perezida bari I Nairobi

Benjamin Netanyahu aganira na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia HaileMariam Desaleign

Photo: Twitter







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND