RFL
Kigali

Nyuma yo kuvurizwa mu Buhinde, ubuzima bwa sheja buhagaze bute uyu munsi ?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/11/2017 15:45
2


Babifashijwemo n’abagiraneza batandukanye barimo ibyamamare muri muzika nyarwanda n’indi miryango ifasha abana, umuryango wa Sheja watewe inkunga yo kujya kumuvuriza mu Buhinde kubera ikibyimba yari amaranye imyaka ibiri arwaye mu bwonko.



Nyuma yo kubona inkunga yari ikenewe ni bwo Sheja na mama we Kayitesi Christine buriye indege berekeza mu mu bitaro bikuru byo mu Buhinde byitwa Apollo Cbcc Hospital Cancer Care. Nyuma y’iminsi 18 Sheja akurikiranwa n’abaganga b’inzobere mu Buhinde ni bwo bagarutse mu Rwanda.

Uyu munsi tariki 28 Ugushyingo mama wa Sheja yongeye kugira amahirwe yo kuganira na bamwe mu baganga bakurikiranaga Sheja, aba baganga bari bari mu Rwanda mu gikorwa cyo kuvura abantu indwara ya kanseri. Mu kiganiro yagiranye na bo mbere yuko basubira mu Buhinde, n’ibyishimo byinshi yababwiye ko kuri ubu Sheja ameze neza rwose kandi ko hari icyizere ko azakira burundu akurikije uko yari ameze mbere n’uko biri uyu munsi. Biteganijwe ko Sheja azasubizwa mu buhinde umwaka utaha kugira ngo hasuzumwe uko ubuzima bwe buhagaze nyuma yo kubagwa n’izi nzobere zo mu Buhinde.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatesi6 years ago
    Akira icyubahiro Mana uragikwiye kubwa sheja nubwo ntayindi nkunga nabashije gushyiraho ariko nibutse ko namushyize imbere ya Data wo mw'ijuru musengera mvuga ko nakira nzashima.none Mana aho uri kuntebe y'ubwami bwawe ubyumve ko ngushimye pe.nongeye no kukwereka wa mubyeyi umaze imyaka irindwi ari muri comma nkugo wagiriye sheja nawe umugirire ko.kdi twizeye ubutabazi bwawe Mana urakoze ko wongeye kumva iri sengesho ryanjye muriki gitondo.Amen.
  • sebahigi jean pierre6 years ago
    Imana ishimwe iteka nahose, nibirangirire kuri sheja gusa abanyarwa ndukomeze, dufashanye nibwo nimana izadufasha





Inyarwanda BACKGROUND