Once Upon a Time ni filime ikunzwe ku isi hose ivuga inkuru mbarirano zishingiye ku bufindo (magic), nyuma y’uko hatangajwe ko muri season ya 7 hazaba harimo umwana witwa Lucy mu bakinnyi b’imena, byatangaje benshi ubwo hatangazwaga ko uyu mwana azinjiza 308,000$ (264,199,320 Rwf) muri iyi season.
Iyi filime yatangiye kwerekanwa muri 2011, hamaze gusohoka seasons 6 ndetse n’iya 7 yatangiye kwerekanwa kuri ABC . Muri iyi season ya 7 umwana witwa Lucy w’imyaka 12 (amazina asanzwe ni Alison Fernandez) azajya ahembwa 14,000$ kuri buri episode, wakuba na episode 22 z’iyi season 7, dore ko zose azazigaragaramo, bikaba 308,000$ angana na 264,199,320 Rwf. Aya mafaranga uyu mwana azinjiza ku myaka 12 hari abamukubye 2 mu myaka bakina filime batarabasha kuyakorera.
Alison Fernandez azinjiza 308,000$ muri Season ya 7 ya Once Upon a Time
Uretse iby’uyu mwana kandi, Season 7 ya Once Upon a Time yaravuguruwe cyane kuko mu bakinnyi b’imena hagarutsemo Lana Parilla (Regina), Colin O’ Donoghue (Captain Hook/ Killian Jones), Robert Carlyle (Rumpelstiltskin/ Mr Gold) bonyine, abandi bose ntibigeze bakina ibishya muri iyi season 7. Mu bakinnyi b’imena bashya harimo uyu mwana w’umukobwa Alison Fernandez ukina yitwa Lucy, Andre J. West ukina ari Henry Mills wakuze ndetse na Dania Ramirez ukina ari Cinderella, uyu yamenyekanye cyane muri Devious Maids nka Rosie.
Aba baciyemo imirongo bose ntibagarutse muri Season 7
Muri Season 7 aba batatu baracyari abakinnyi b'imena
Hiyongereyemo na Diana Ramirez muri Once Upon a Time ya 7
Abakora iyi filime batangaje ko iyi nk’intangiriro nshya y’iyi filime ndetse ikaba ishobora kuzakomeza seasons nyinshi iramutse ikomeje gukundwa, ibi bikaba byaha amahirwe Alison Fernandez yo kuzagira imyaka 18 ari umumiliyoneri.
TANGA IGITECYEREZO