RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku ndwara y’ubugendakanwa?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/11/2017 11:52
0


Ubugendakanwa ni indwara ifata mu bice bitandukanye bigize akanwa ugasanga akanwa kose yahibasiye ku buryo bukomeye aho usanga uwayirwaye atabasha kugira ikintu akoza mu kanwa bitewe n’ububabare buba burimo



Aha wakwibaza uti ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Ubushakashatsi bwakozwe kuri iyi ndwara bwagaragaje ko iterwa na microbe buri wese asanganywe ariko igatera ikibazo iyo ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu bubaye buke. Nu'bwo iyi ndwara ikunze kwibasira abana cyane kuko ari bo bafite ubudahangarwa bw’umubiri budahagije n’abakuru bashobora kuyirwara ariko cyane cyane aba bakurikira:

Abantu bakunda kunywa itabi ngo buarya baba bafite ibyago byinshi byo kurwara ubugendakanwa bitewe n’uko umwuk waryo ushyushye ushobora kwica ya microbe umuntu asanganywe itagira icyo imutwara, iyo iyi microbe yangiritse rero nibwo umuntu ashobora kuba yarwara ubugendakanwa

Kugira amacandwe make ngo nabyo bishobora kuba intandaro yo kurwara ubugendakanwa biturutse ku kuba ya microbe idafite aho ikurira cyangwa yisanzurira horoshye ndetse hahagije

Abakunda gukoresha imiti itandukanye mu gusukura amenyo ngo bashobora kwangiza ya microbe twisanganiwe bigatuma ya ndwara ibona aho ikurira

Abafite amenyo atari ay’umwimerere ngo na bo bakunze kwibasirwa n’iyi ndwara bitewe no kutayagirira isuku ihagije

Ni ibihe bimenyetso biranga iyi ndwara?

Ukimara kumenya ubusobanuro bw’iyi ndwara, ntago wayoberwa ibimenyetso byayo kuko bihita byigaragaza, muri byo harimo:

Kugira udusebe twinshi cyane kandi mu kanwa hose( ku gisenge cy’akanwa, ku rurimi, mu kanwa ku mpande zose, ku ishinya)

Ahantu hibasiwe n’iyi ndwara hagaragazwa no gutukura ndetse hakabyimba, ubundi hakiyongeraho ibintu by’umweru bihita bihapfuka

Mu rwego rwo kwirinda indwara y’ubugendakanwa, ni byiza gufata amafunguro yongerera umubiri ubudahangarwa, gusukura mu kanwa ukoresheje imiti yabugenewe ariko ku kigero gikwiye

Source: www.docteurclic.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND