RFL
Kigali

Antoine Hey yahamagaje abatoza mu mahugurwa haza umwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/11/2017 11:28
0


Antoine Hey Paul umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda (Amavubi) yagize igitekerezo cyo kuba yahamagara abatoza b’icyiciro cya mbere mu Rwanda ngo abahugure ntibaza bose kuko haje umwe gusa.



Mu ibaruwa INYARWANDA ifitiye kopi yanasinyweho na Nzamwita Vincent de Gaule uyobora FERWAFA, abatoza batoza amakipe y’icyiciro cya mbere bose basabwaga kuba kuva tariki ya 26-28 Ugushyingo 2017 bagomba kwitabira amahugurwa y’iminsi itatu yari kuzajya atangirwa kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata.

Gusa aya mahugurwa ku munsi wa mbere (Ku Cyumweru) ntabwo yabaye kuko ntabwo abatoza babonetse. Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2017 nabwo abatoza ntibaje bose kuko Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC ni we wenyine waje kuri sitade Amahoro nabwo nyuma ya saa sita mu gihe amahugurwa byari biteganyijwe ko atangira saa mbiri z’igitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (08h00-17h00’).

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Rwasamanzi Yves umutoza mukuru wa FC Marines unasanzwe ari umuyobozi w’abatoza b’icyiciro cya mbere mu Rwanda yavuze ko kuba Antoine Hey Paul yarabuze abatoza atari uko bamusuzuguye kandi ko atari impamvu zo kuba ibyo yari kubahugura bidafite akamaro, ahubwo ngo habayeho kudahuza mu gutanga amakuru no guhuza iminsi (miss communication). Rwasamanzi Yves yagize ati:

Ntabwo navuga ko abatoza banze kwitabira ubutumire ahubwo urebye amatariki bapanzeho amahugurwa ntabwo byari kutworohera nk’abatoza. Amahugurwa yari gutangira ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi ayo masaha ni bwo amakipe amwe yari yakinnye shampiyona. Hari abari bakiniye kure batari bubone nuko bigora ngo bajye i Nyamata. Ikindi kuwa Mbere abenshi twari tuzi ko tuzakomeza gukina shampiyona duhugiye mu gutegura imikino. Urumva ko rero habayeho kudatanga amakuru no kugira ngo abantu bayumvikaneho.

Mu ibaruwa FERWAFA yari yageneye abatoza harimo ko aya mahugurwa y’iminsi itatu (3) yari kuzakomereza muri Kenya mu mikino ya CECAFA ku batoza babifitemo ubushake kuko uzabyifuza azimenyera itike, icumbi n’amafunguro.

Ibaruwa yatumiraga abatoza mu mahugurwa ya Antoine Hey

Ibaruwa yatumiraga abatoza mu mahugurwa ya Antoine Hey Paul

Haringingo Christian Francis umutoza wa Mukura VS yari ku myitozo y'Amavubi

Haringingo Christian Francis (ibumoso) umutoza wa Mukura VS yari ku myitozo kuko abatoza bavuka hanze y'u Rwanda batari kuri gahunda 

Hari aho bigera Antoine Hey Paul nawe akajya mu bakinnyi agakina

Umudage Antoine Hey Paul akomeje imyitozo n'abasore be bitegura CECAFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND